Umupolisikazi yerekanye uburanga bwe abasore bahita bamusaba ko yabafungira aho akorera

Umupolisikazi wo mu gihugu cya Kenya yavugishije abagabo batari bake ubwo yagaragazaga amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwiza bwe.

Uyu mukobwa ufite ubwiza bwavugishije benshi ni umwe mu barinzi ba sitasiyo ya Polisi i Nairobi.

Nk’abandi bantu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, uyu mupolisi nawe akunze kwifashisha izi mbuga yiyerekana.

Ubwo yashyiraga hanze amafoto menshi atandukanye, harimo amugaragaza yambaye umwambaro wa polisi y’iki gihugu, uyu mukobwa abagabo benshi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye bamugaragariza ko ari mwiza cyane kugeza naho hari abasabye gufungirwa aho uyu mukobwa acungira umutekano.

Uyu mugabo yitwa Njooki yagize ati “Ukuntu uri mwiza ndagusabye rwose, bishobotse naza ngafungirwa aho ucungira umutekano w’imfungwa.”

Ntibimenyerewe cyane ko abantu bakora mu nzego z’umutekano bakunda kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga,biyerekana mu mafoto atandukanye n’ay’akazi bakora, gusa muri Kenya ho usanga atariko bimeze.