Umurambo wa Magufuli wageze aho yavukiye, bamwe bapfira mu muhango wo kumusezeraho
Abantu batanu bo mu muryango umwe baguye mu mubyigano wo gusezera ku wahoze ari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, uherutse kwitaba Imana, barashyingurirwa rimwe na we kuri uyu wa Kane.
The Citizen yanditse ko Susan Mtuwa n’abana be babiri Nathan w’imyaka itandatu na Natalia ufite imyaka itanu, n’abandi babiri bo mu muryango yashatsemo ari bo Chris w’imyaka 11 na Michelle ufite imyaka umunani y’amavuko baguye mu mubyigano wo gusezera kuri Magufuli bari bushyingurirwe rimwe na we.
Uyu muvundo wabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, abwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye kuri Stade Nkuru mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Kuri uyu wa Kane nibwo Magufuli ari bushyingurwe mu gace ka Chato aho avuka.