Umuraperi Tuyishime Joshua, uzwi nka Jay Polly yapfuye azize uburwayi.

Amakuru Igicumbi News yamenye avuga ko Jay Polly yaguye ku bitaro bya Muhima nyuma yo kurwara akavanwa muri Gereza ya Mageragere yari afungiwemo akajya guhabwa ubuvuzi bwisumbuyeho.



Hari hashize iminsi afungiwe muri Gereza ya Mageragere ashinjwa ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge aho yari afunganywe na Murumuna we Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto ukomoka muri Tanzania.

Urubanza rwabo rwari rwarimuriwe mu ukuboza, ku itariki 2, 2021.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: