Umuraperi Mukadaff yatangaje inkomoko y’izina rye n’icyo risobanura
Umuhanzi Niyitegeka Gentil Leonce uzwi ku izina rya Mukadaff nyuma y’iminsi itari mike bamwe mu bakunzi be bavuga ko batamuherutse Igicumbi news twamusuye iwe aho atuye I Nyamirambo.
Dutangira ikiganiro twabanje kumubaza inkomoko n’ubusobanuro bw’izina Mukadaff atubwirako Mukadaff ari izina yiswe akigera mu mashuri yisumbuye, aryitwa n’inshuti ze rikaba arizina riri mu rurimi rw’igiporotige(Ururimi rwo muri Portugal), rikaba risobanura intwari akaba yararyiswe kuko inshuti ze ngo zabonaga asa ndetse akanavuga kimwe n’umuhanzi wo mu gihugu cya Angola wamamaye mu myaka ya 2006-2007, ngo nyuma yaje kurikunda birangira nawe yiyise Mukadaff.
Abajijwe niba koko nawe yiyumvamo intwari yasubije yego atazuyaje avuga ko intwari ziri mu byiciro byinshi bitandukanye bityo nawe akaba ari intwari muri Rap.
Umuraperi Mukadaff abazwa imvo n’imvano y’ubwumvikane bucye bwagaragaye hagati ye na mugenzi we Generasi 44, asubiza avuga ko ntabwumvikane na buke bwigeze burangwa hagati ye na Generasi 44 ahubwo ko we icyabaye ari icyo yita challenge avuga ko abikunda kandi ko bidaciye kera azagarura iyo challenge nubwo byaba ngombwa ko ayikorana nundi utari Generasi 44.
Mukadaff akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba injyana ya Rap nubwo ataramara imyaka myinshi muri muzika nyarwanda kuko yatangiye umuziki nk’akazi muri 2016 gusa we ngo abona hari intambwe ishimishije amaze gutera mu muziki kuko nkazimwe mu nzozi yari afite zo gukorana indirimbo n’abandi bahanzi yafata nk’icyitegererezo zasohoye nubwo hari nabo bitarakunda gusa avuga ko nabyo bitazatinda.
Mukadaff abazwa ku ndirimbo yise umutozo n’ubusobanuro bwayo, avuga ko sekuruza we yitwaga Matozo bityo agasaba ko n’abazamukomokaho bose bazitwa abatozo, akaba yarakoze indirimbo umutozo murwego rwo guha umuryango we icyubahiro.
Mukadaff abajijwe impamvu ahuze nibyo ahugiyemo yasubije avuga ko we adahuze nkuko bamwe babikeka ahubwo avuga ko ibihe turimo nabyo byo kwirinda Covid-19 bigira inzitizi ku iterambere rye kuko n’ibitaramo akenshi ahuriramo n’abafana be ubu byahagaze, gusa we avuga ko atahagaze kuko nyuma yo gushyira hanze Alubumu ye yitwa Igikoni ndetse akazi kakaba kagikomeje kuko hari n’izindi ndirimbo arigusohora ikindi akaba ateganya no gukorera amashusho y’indirimbo ze ziri kuri Youtube zitayafite.
Abazwa niba ntagihunga afite ko injyana ya Trap irikugenda yigarurira imitima y’abatari bake yazamutwara abafana, avuga ko umuraperi nyawe ari uhora yiga akamenya kujyana n’ibihe bigezweho avuga ko ntabwoba na buke afite kuko nawe hari zimwe mu ndirimbo yaririmbye ziri munjyana ya Trap ariko kandi avuga ko anahamya ko ariwe muhanzi waririmbye injyana ya Trap bwa mbere.
Abajijwe niba ari umwami wa Rap nk’imwe mu mvugo ikunda gukoreshwa n’abaraperi yasubije ko Atari umwami wa Rap ndetse ko no mu Rwanda nta mwami uhari.
Mukadaff asoza avuga ko yiteguye gutanga uburezi bw’injyana ya Rap kubafite inyota yo kumenya byinshi kuri yo akaba azabikora biciye mubihangano bye yaba na ngombwa hakubakwa n’ishuri.
Asoza kandi ashimira abakunzi batamutenguha anababwira ko ari kubategurira Alubumu y’indi izasohoka mumpera z’uyu mwaka yitwa “Birabe Ibyuya”.
Aime Confiance/Igicumbi News