Umuraperikazi Young Grace yabyaye

Umuraperikazi Young Grace wari umaze iminsi asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko atwite yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa .

Amakuru yo kwibaruka kwa Young Grace yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nkuko igicumbinews.co.rw ibicyesha zimwe mu nshuti ze za hafi  ziri mu karere ka Rubavu arinaho yabyariye.

Hasigaye amezi macye ngo yibaruke Young Grace yerekeje ku ivuko mu karere ka Rubavu kugirango abe ariho azabyarira nyuma yo kugerayo Grace utarijyeze agira ubwiru ibijyanye no gutwita kwe yasanjyije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amaphoto ari ku Kivu yerekana ko yenda kwibaruka nubwo abantu batabivuzeho rumwe bitewe nuko yari yambaye aho bavugaga ko bitagakwiye ku mubyeyi utwite.

Young Grace ari ku kiyaga cya Kivu

Young Grace yibarutse umwana wa mbere (imfura) mu gihe atararushinga aho yari yaratewe inda Na Rwabuhihi Hubert bakundanyeho igihe gito uyu musore akaza no gutera ivi akamwambika impeta amwizeza ko bagiye kubana gusa nyuma bakaza gushwana nkuko Rwabuhihi aheruka kubitangaza mu itangazamakuu.

Gushwana kwaba bombi ntago byigeze bica intege Young Grace ku bijyanye no kwitegura kwibaruka imfura ye kuko yaje no kuyihimbira indirimbo ayita “Diamante” arinaryo zina ry’umwana we.

Young Grace yaherukaga gushyira ahanze amakuru ajyanye no kwibaruka kwe tariki ya 20 z’ukwamunani, abicishije k’urukuta rwa Facebook ye yagize ati “ndi mu rukundo n’umuntu ntarabona ,Imana ni igitangaza”.

@igicumbinews.co.rw