Umurenge Kagame Cup: Umurenge wa Base watsinze uwa Cyungo bigoranye
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, mu Karere ka Rulindo hakomezaga imikino y’Umurenge Kagame Cup, aho mu cyiciro cya ⅛ Umurenge wa Cyungo wakiriye Umurenge wa Base. Uyu mukino wari uw’ishiraniro, waranzwe n’ishyaka rikomeye ku mpande zombi, ariko ku munota wa nyuma, Umurenge wa Base watsinze ibitego 2-1.
Ubwo umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yageraga ku kibuga cya Nyarububa, yakiriwe n’abaturage benshi bari baje kwihera ijisho uyu mukino, kandi bishimira ko witabiriwe n’itangazamakuru. Mbere y’uko umukino utangira, Ushinzwe Siporo mu Karere ka Rulindo, Bwana Muvara Valens, yari yaje kwirebera uyu mukino.
Uko umukino wagenze
Umukino watangiye amakipe yombi asatirana imbere y’abafana benshi bari kuri iki kibuga. Umurenge wa Cyungo ni wo wabanje kubona igitego ku munota wa 30 w’igice cya mbere, gusa cyaje kwishyurwa na kapiteni w’Umurenge wa Base, Gaston. Nyuma y’iminota micye, Umurenge wa Base wabonye igitego cya kabiri cyahesheje intsinzi ikipe yawo.
Umukino urangiye, abakunzi b’Umurenge wa Base bari mu byishimo byinshi, ndetse bahuriza hamwe ko ikipe yabo izongera gutwara igikombe.
Ibitekerezo by’abatoza n’abayobozi
Habimana Dieudonne uzwi nka Dioko, umutoza w’Umurenge wa Base, yatangaje ko intego yabo ari igikombe. Yagize ati: “Uyu mukino watugoye kuko Cyungo ni ikipe ikomeye, ariko ubu nta yindi kipe isigaye izatugora. Gahunda yacu ni ukwegukana igikombe, nk’uko ari yo ntego yacu.”
Bwana Muvara Valens, Ushinzwe Siporo mu Karere ka Rulindo, na we yavuze ko iri rushanwa ry’uyu mwaka ririmo udushya twinshi. Yagize ati: “Iri rushanwa riteguye neza kurusha indi myaka yashize. Harimo udushya nko guhemba abakinnyi bitwaye neza, kandi nawe urabona ko abaturage bishimiye iri rushanwa. Byerekana ko bakeneye kwishima, natwe tugomba kubafasha kubona ko bashyigikiwe n’abayobozi babo.”
Abayobozi bitabiriye
Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri iyo mirenge, ndetse na bamwe mu bayobozi b’Umurenge wa Rukozo, uhana imbibi n’iyi mirenge.
Emmanuel Niyonizera Moustapha / Igicumbi News.
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: