Umuriro ugiye kwaka mu mukino urahuza Kisaro Villa Training Center na Ingenzi Center yo muri Gicumbi

Umuriro uraka mu mukino w’umupira w’amaguru ugiye kuba hagati ya Kisaro Villa Training Center yo mu murenge wa Kisaro  mu karere ka Rulindo  n’ikipe y’Ingenzi Center yo mu karere ka Gicumbi.

Ni umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu saa Saba ku kibuga cya Nyakarekare ku Mubuga mu murenge wa Kisaro mu mikino irimo gukinywa mu gihugu hose yateguwe na Federation y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) mu batarengeje imyaka 17 mu marerero atandukanye yigisha umupira w’amaguru aho impande zombi ari umukino zakaniye.

Hafashimana Benjamin umutoza wa Kisaro Vila Football Training Center avuga ko ikipe ye yiteguye neza intsinzi nkuko bitwaye neza mu mikino wa mbere batsinzemo Bright Youth Training Center ibitego bibiri ku busa.

Umutoza wa Kisaro Vila ati: “Twiteguye neza, abakinnyi bameze neza bariteguye kandi n’ikibuga kirateguye kimeze neza ubwo natwe naho kujya mu kibuga tugakora akazi kacu dutsinda umukino”.

Uyu mutoza akomeza avuga ko kandi ku kibuga cyabo nta kipe nimwe igomba kuhakura amanota kuko ikipe yose izaza igomba kurya irimenge.



Ati: ” Uyu munsi harashya, ikitwa umufana araba yaje kudushigikira kuko ni irerero rikunzwe cyane rero ababasha kugera ku kibuga baze birebere abana uburyo batera umupira”.

Nubwo uyu mutoza w’iri rerero avuga ko yiteguye neza n’umutoza wa Ingenzi Youth Training Center, Nzayisenga Thierry, avuga ko irerero rye rigomba kubona intsinzi nubwo bagiye gukina bari muri mood itari nziza.

Umutoza Thierry ati: “Ni umukino twiteguye neza gusa twebwe ntabwo twakinnye umukino wa mbere nibwo tugiye gukina kuko tubarizwa mu karere ka Gicumbi gusa bitewe nuko ari ikipe yanjye yiyandikishije iri muri Gicumbi gusa byabaye ngombwa ko dukinira muri zone ya Rulindo ariko ibyo ntibitubuza gutwara intsinzi kuko abana banjye bafite ubushake bwo gukina”.

Uyu mutoza akomeza asaba ko hagira ubufasha yahabwa kuko kuba ariwe wenyine wifashiriza iyi kipe yagira ubufasha yahabwa kugirango abe yabasha gukomeza kuzamura impano z’abana.

Umuyobozi w’Irerero rya Kisaro Vila, Nyangoma Mercianne avuga ko ntacyo atazakora ngo irerero rye rikomere kuko kuba akunda umupira bituma yifuza gushyigikira abana.



Ati: “Navutse nkunda umupira cyane kuko na basaza banjye bawukunda rero twese mu rugo twakuze tuwukunda noneho biba ngombwa ko naho nshakakiye najya ngenda nabona aho abana barimo bakina umupira ku muhanda numva ngize igitekerezo cyo kuba nabafasha bakabona uko bazamura urwego rwabo kandi kuba n’umutware yarabimfashijemo ni ibyagaciro”.

Nyangoma akomeza avuga ko irerero rye nkuko ari umubyeyi yiyemeje no gufasha abana ba bakobwa kugirango nabo bagaragaze ubushobozi bwabo muri Siporo.

Uyu mukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu ni umukino muzagukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zose za Igicumbi News.

Umutoza wa Kisaro Vila, Benjamin afite License D itangwa na Ferwafa mu gihe mugenzi we wa Ingenzi Center, Thierry we afite lisence C itangwa na CAF.

Irerero rya Kisaro Vila ndetse na Ingenzi Center Bose bahuriza hamwe basaba ko hagira ubufasha  kugirango bakomeze kuzamura impano z’abana kuko hari aho bigera ibikoresho cyangwa ibindi bikorwa ntibikorwe neza kubera ubushobozi buke bakaba basaba inzego zibishinzwe kubafasha.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News