Umusaza yafashwe ashaka gufata ku ngufu umukazana we ahanishwa kubika inda hasi mu ruhame agahatwa inkoni n’ibindi bihano bitangaje




Umusaza w’imyaka 63, Moses Oluka, yaguwe gitumo agiye gufata ku ngufu umukazana we.

Uyu musaza wo mu karere ka Bukedea, mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gufatwa abakuru bo mu muryango wo mu cyaro cya Akero, bahise bamutegeka guha umuryango w’umuhungu we ihene, acibwa n’amande y’amashilingi ibihumbi 100 by’amagande(hafi 25,000Frw), hiyongeraho n’igihano cyo kuryama hasi akubika inda mu ruhame ubundi agakubitwa inkoni icumi.

Umukuru w’umuryango, Martine Okwii, yavuze ko bamenye ko, uyu musaza witwa Moses Oluka, yakundaga kurarikira kuryamana n’umukazana we, amubwira amagambo y’urukundo kugeza afashwe ashaka kumufata ku ngufu.



Nyuma yuko bibaye umuhungu w’uyu musaza, Akol Smuel, ndetse n’umugore we, Alupo Jessica, bahise bajya kuregera umukuru w’umuryango, Joseph Akol.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

Umugore yavuze ko muzehe yakundaga kumubwira ngo aze kumusura, yamubwira ko azazana n’umuhungu we akabyanga, avuga ko hari akajambo ashaka kumubwira ari wenyine.
@igicumbinews.co.rw