Umushoferi yarokoye ubuzima bw’umwana w’imyaka 3 wahanutse ku igorofa rya 12 akamusama

Umushoferi wo mu gihugu cya Vietnam witwa Nguyen Ngoc Manh w’imyaka 31 yasingijwe nk’intwari hirya no hino ku isi nyuma yo gutabara umwana w’imyaka 3 wahanutse ku igorofa rya 12 ry’inzu ndende akamugwa mu maboko.

Bwana Nguyen Ngoc Manh,yagiye muri aka gace iwabo w’uyu mwana batuyemo ahamagawe n’umukiriya washakaga ko amufasha kwimura ibikoresho bye.

Ubwo yari atwaye imodoka ye itwara imizigo,yageze aha hantu yari yasezeranye n’umukiriya ko bari buhurira araparika aratuza.

Ubwo yari agitegereje, yumvise urusaku rw’abantu babonaga aka kana k’agakobwa gafashe ku byuma by’uruzitiro ruba ku mazu ya etaje kari kunagana, bafite ubwoba ko gashobora guhanuka kakikubita hasi.

Uyu mugabo yahise afungura umuryango areba hejuru abona koko aka kana kagiye guhanuka,nk’umugabo ufite umuryango ahita ashakisha uburyo yagatabara.

Uyu mugabo yahise ava mu modoka ye ya Van vuba,areba aho uyu mwana ashobora kugwa niko guhita atangira kurira iyi nyubako ndende kugira ngo azi gufata uyu mwana.

Uyu mugabo yabwiye VN Express ati “Nuriye ku gikuta mbona ashobora kugwa hejuru y’icyuma kibamo moteri niko kucyurira ndakirenga.Narambuye amaboko ku bw’amahirwe ndamufata ariko twahise duhanuka tugwa kuri cya cyuma.

Ntabwo yigeze arira ariko amaraso yahise atangira kuva mu kanwa ke.Yari ameze nk’umwana wanjye mu rugo.Nabaye nk’uvangiwe ndamubwira nti “ntugire ikibazo,ndi hano.”

Uyu mwana yahise yihutishwa kwa muganga we n’uyu mugabo wamutabaye.Uyu mukobwa yavunitse ikibero mu gihe uyu Manh we ukuboko kwe kwahindukiye.

Uyu mugabo wakoze ibi bitangaza muri iki cyumweru yibukije benshi umunyamali wabaye intwari witwa Mamoudou Gassama watabaye akana I Paris bikamugira igitangaza ku isi yose kugeza ubwo perezida Macron amuha ubwenegihugu,akazi n’ibihembo bitandukanye.


@igicumbinews.co.rw

About The Author