Umushoferi yatawe muri yombi akurikiranyweho kwambutsa abaturage abavanye i Kigali akabajyana mu majyaruguru

Mu ijoro rya tariki ya 09 Gicurasi nibwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe umushoferi witwa Nshimiyimana Adrien arimo kwambutsa abaturage abavana mu mujyi wa Kigali abajyana mu ntara y’Amajyaruguru, agakurayo abandi abajyana mu mujyi wa Kigali. Nshimiyimana utwara imodoka ntoya itwara abagenzi( Taxi Voiture) ifite ibirango RAC 287 G,  yafatiwe mu murenge wa Shyorongi  mu karere ka Rulindo afite abagenzi batatu bagiye mu mujyi wa Kigali.

Nshimiyimana akimara gufatwa yemeye ko ubusanzwe akorera mu mujyi wa Kigali ariko kuri iyi nshuro akaba yari yavanyeyo abagenzi babiri abajyana mu murenge wa Shyorongi  aho bari gusanga indi modoka yari kubajyana aho bajyaga mu ntara y’amajyaruguru.

Nshimiyimana yagize ati   “Nabanje kuvana abagenzi babiri mumjyi wa Kigali mbajyana i Shyorongi mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru. Nafashwe n’abapolisi ndimo kugaruka, noneho nari mfite abagenzi batatu mbakuye aho i Shyorongi mbajyanye mu mujyi wa Kigali.”

Uyu mushoferi aremera amakosa yakoze ndetse akemera ko yabikoze abizi ko bitemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko amayeri arimo gukoreshwa na bamwe mu bashoferi batwara imodoka ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) yamenyekanye aho barimo gufasha abaturage gukora ingendo zitemewe zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali.  Avuga ko aba bashoferi hari aho bagera bakava mu muhanda  Nyabagendwa bakanyura mu zindi nzira zitazwi  ari nabwo buryo Nshimiyimana yafatiwe. Anemera ko mu kugaruka yari yarengeje umubare ubusanzwe ziriya modoka zemerewe gutwara, kuko zemerewe abantu babiri gusa na shoferi.

Yagize ati   “Nshimiyimana yafashwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda nyuma y’amakuru yari ahari avuga ko hari inzira barimo kunyuramo batwaye abagenzi mu ntara.  Mu kugaruka rero nibwo yafashwe, bamufata atwaye abagenzi batatu abakuye i Shyorongi abajyanye mu mujyi wa Kigali ariko mbere agenda yari yajyanye abagenzi babiri.”

CP Kabera yakomeje avuga ko ziriya ngendo zitemewe ndetse n’abazikora bari mu makosa , avuga ko ingendo zemewe ari izikorerwa hagati mu ntara ndetse no mu mujyi wa Kigali. Ibi kandi birareba n’abashoferi, ntawemerewe kuvana abagenzi mu ntara imwe ngo abajyane mu yindi.

Ati   “Nta ngendo zemewe zo kuva mu ntara ngo ujye muyindi cyangwa ngo uve mu ntara uze mu mujyi wa Kigali.  Abantu bemerewe gukorera ingendo mu ntara zabo ndetse no  kuzikorera mu mujyi wa Kigali gusa, ibindi ni amakosa kandi arahanirwa.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko aya makosa yari amaze iminsi agaragara mu bashoferi batwara imodoka nini zitwara abagenzi (Coasters) ndetse byasaga nk’ibitangiye gucika,  ariko ubu byatangiye kugaragara no mu modoka ntoya.  Yavuze ko amakuru yabo nayo yamenyekanye ndetse batangiye gufatwa.

Umushoferi wafashwe (Nshimiyimana Adrien) ndetse n’abagenzi yari atwaye bashykirijwe  sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi kugira hakurikiranwe impamvu barengaga ku mabwiriza ya Leta nkana. 

CP Kabera avuga ko ikigamijwe atari uguhana abashoferi cyangwa abagenzi ahubwo buri muntu ikibazo agomba kukigira icye, akamenya ko icyorezo kitarangiye, akamenya  ko umuntu ashobora kucyandura cyangwa akacyanduza abandi ari nayo mpamvu buri muturarwanda agomba kumva ko ari inshingano ze kuguma aho ari.

@igicumbinews.co.rw

About The Author