Umusore n’umukunzi we bapfiriye mu buriri

Ibi byemejwe n’umukuru wa Polisi mu ntara ya Njombe, Hamisi Issah, ubwo yari arimo aganira n’abanyamakuru ejo kuwa Gatatu Tariki 21 Nyakanga 2021.Yavuze ko abapfuye ari Benitha Mbatha w’imyaka 23 ndetse na Jazila Said w’imyaka 27.Uhagarariye Polisi muri ako gace yagize ati: “Bapfuye mu gihe nta wari wabimenye, aya makuru yamenyekanye Tariki 17 Nyakanga 2021, hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa, bitabye Imana baryamanye.



Yakomeje avuga ko icyateye urupfu rwabo aruko bafashe imbabura yaka bakayiraza mu cyumba cyabo,  bashaka gushyuha kuko bari bakonje, ibikunda gukorwa n’abatuye muri ako gace.

Afande Issah yasabye abaturage bo mu ntara ya Jombe, kureka umuco wo kuryama bota imbabura kugirango birinde ubukonje, ahubwo bagashaka  ubundi buryo bwabarinda imbeho.

“Reka nisabire abaturage, urabona icyumba cyawe ni gito, urangije ushyize imbabura mu nzu yaka kandi nta dirishya kigira?, ibyo nimubireke mushakishe ubundi buryo mwakirinda imbeho harimo kwiyorosa ibiringiti bishyuha ndeste mu karara munifubitse”.

Umukuru wa Polisi akavuga ko bibaye inshuro ya gatatu abantu bicwa no kurarana n’imbabura mu ntara ya Njombe.

Nyirinzu abo bantu bahiriyemo, Aman Samson, yabwiye Mwananchi ko ari we wa mbere wamenye ko bahiye, igihe yari agiye gusuhuza uwo musore w’umuturanyi we, yamuhamgara ntakome, yakwica urugi agasanga ari kumwe n’umukobwa bamaze gupfa imbabura ibari imbere.



Akongeraho ko “Namenye amakuru avuga ko uriya musore yari yabonye uriya mukobwa muri gare, amubwira ko abuze imodoka imutahana undi arumubwira ngo ngwino nkucumbikire ntakibazo, barangije bararana kuko uyu musore yari umukomvayeri, yari yamwemereye ko mu gitondo aramugeza aho yashakaga kujya”.

Undi muturanyi w’uyu musore witwa Winfrida Msalilwa, yavuze ko yamuherukaga mu ijoro yapfiriyemo ubwo mbere yaho yari yaje kumuguraho Sipesiyale(Umureti w’amagi n’ifiriti), arangije amubwira ko afite umushyitsi, mu gitondo atungurwa no kubona Polisi ijya aho atuye, yumva ngo yapfuye. Ati: “Ni urupfu rubabaje”.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News



About The Author