Umusore wafashwe ku ngufu na nyirabuja aravuga ko byatumye kwa nyirabukwe bamubenga

Umusore w’imyaka 22 wakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Kimisagara akaza gufatwa ku ngufu na nyirabuja abanje kumunywesha inzoga, yavuze ko byamugizeho ingaruka kuko byatumye umukunzi we bari kuzabana amubenga.

Mu Ukwakira 2019 nibwo uyu musore wari ufite imyaka 20 yabwiye IGIHE ko nyirabuja yamusambanyije kandi akaba afite ubwoba bw’uko yamwanduje Agakoko gatera Sida kuko abantu bavugaga ko agafite.

Uyu musore uvuka mu Karere ka Rwamagana, icyo gihe yavuze ko nyirabuja yari yiriwe anywa inzoga n’abandi bagore, maze aza kumufata ubwo umugabo we yari asinziriye mu ntebe kuko nawe muri iryo joro yari yasinze.

Nyuma bwakeye uyu ajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ndetse anasaba ubuyobozi kumukurikirana bukareba ikibazo afite, kugira ngo bitazamugiraho ingaruka cyane ko yakekaga ko nyirabuja yanduye Virusi itera sida.

Nyuma y’imyaka ibiri ibi bibaye, uyu musore yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho bimenyekanye ko yasambanyijwe na nyirabuja byamugizeho ingaruka zirimo no kwangwa n’umukunzi we.

Kavuze ko hari abantu babwiye umukunzi we ko yanduye Sida na we amubenga avuga ko adakeneye kwanduzwa icyo cyerezo.

Ati “ Urabona mu cyaro hari ubwo uba wifitiye umuntu uzi ko ari we muzabana n’ababyeyi babizi cyangwa ari nabo babyemeje, nanjye rero ni uko byari bimeze ariko nyine inkuru ya mabuja ikimara gusakara byatumye umukunzi wanjye ahinduka.”

“Kuri njye amakuru si meza na gato. Nk’ubu muri Nzeri umwaka ushize (2020) nari kuba mbana n’umugore ariko yarambenze ngo bamubwiye ko nanduye Sida kandi sibyo kuko naripimishije nsanga ndi muzima.”

Uyu musore yavuze ko nyuma yo gusambanywa na nyirabuja yagiye kwa muganga kwipimisha Sida bagasanga ntayo afite.

Uyu musore yavuze ko n’inka y’inkwano yari yarahaye iwabo w’umukobwa bamaze kuyimusubiza nyuma yo kumenya ko yafashwe ku ngufu na nyirabuja ndetse bakanabeshywa ko yakuyemo Sida.

Yongeyeho ko iwabo w’umukunzi we aribo babaye aba mbere bavuze ko batifuza ko yabana n’umwana wabo.

Ati “Yaba inkwano nari natanze mbere ngo wenda bazikoresha mu tundi tuntu barazinsubije bumvisha umukobwa ko namaze kwandura kandi ntashobora kubimwemerera ahubwo nshaka kumwica mbese baramunyangisha na we aranzinukwa.”

Uyu musore yavuze ko ibi byago byamubayeho byamugizeho ingaruka kuko abantu benshi bazi ko yanduye ku buryo iwabo yabaye iciro ry’imigani kugeza aho byamusabye ko yisubirira i Kigali. Kuri ubu yavuze ko gushaka umugore yabivuyemo ahubwo arajwe ishinga no gushaka amafaranga.

Uyu musore wafashwe na nyirabuja ubwo yajyaga kuri Polisi gutanga ikirego
Source: IGIHE
@igicumbinews.co.rw