Umusore yateye inda nyina bahita bakora ubukwe

Umugore n’umuhungu we nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko bakundana bafashe umwanzuro wo gushyira urukundo rwabo k’urundi rwego bakora ubukwe.  Kuri ubu uyu mugore witwa Betty Mbereko utuye ahitwa Mwenezi muri Masvingo mu gihugu cya Zimbabwe atwite inda y’amezi atandatu yatewe n’umuhungu we.

Mbereko w’imyaka 40 amaze imyaka cumi n’ibiri ari umupfakazi abana n’umuhungu we w’imyaka 23 witwa Farai Mbereko. Yemeje ko atwite inda y’amezi atandatu avuga ko yahisemo gukora ubukwe n’umuhungu we kubera ko atashakaga kubana na murumuna w’umugabo we wahoraga abimuhatira.

Better yakorewe imihango yo gusaba no gukwa mu cyaro cy’aho atuye mu cyumweru gishize. Yabwiye abari bitabiriye ibyo birori ko urukundo hagati ye n’umuhungu we rwaje mu myaka itatu ishize. Yavuze ko nyuma kwishyurira umuhungu we amafaranga menshi y’ishuri  mu gihe umugabo we yari amaze kwitaba Imana byatumye atekereza ko afite uburenganzira ku mafaranga ye aho kugira ngo azaribwe n’abandi bagore.




Yagize ati: “Reba!, narushye njyenyine nohereza umuhungu wanjye ku ishuri kandi nta n’umwe wigeze amfasha. Uyu munsi murabona ko umuhungu wanjye afite akazi none muri kunshinja ko nakoze amahano. Mureke ndye ku byuya naruhiye”.

Umuhungu we yavuze ko yiteguye kurenza ibikenewe kugira ngo azatunge nyina. Yemeza ko azaha sekuru izindi nkwano se yapfuye atarangije kwishyura. Ati: “Ndabizi ko Data yapfuye atarangije kwishyura inkwano. Ndimo ndategura gutanga ideni risigaye ryose. Ni byiza gutangaza ibirimo kuba kugira ngo abantu bamenye ko arinjye wateye inda Mama. Bitari ibyo abantu barakomeza gukwiza ibihuha ko yamfashe ku ngufu”.

Daily Express dukesha iyi nkuru ivuga ko umukuru w’icyaro bavukamo, Nathan Muputirwa yamaganye iby’ubu bukwe. Asaba ababukoze guhita batandukana babyanga bakareba ahandi bajya gutura. Agiira ati: “Ntitwakwemera ko ibi biba iwacu. Aya ni amahano!. Iyaba ari mu bihe byahise tuba tubishe ariko uyu munsi ntitwabikora kubera ko turatinya ko Polisi yahita idufunga”.




@igicumbinews.co.rw

Kurikira ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author