Umusore yigize umukobwa akora ubukwe none bamutahuye

Hejuru uhereye ibumuso ku ifoto ni umusore wigize inkumi akora ubukwe ari kumwe n’umugabo yari yabeshye ,iburyo ku ifoto ni umusore bamutaye muri yombi.

Umugabo witwa Mohammed Mutumba utuye mu gace kitwa Kyampisi mu Karere ka Kayunga muri Uganda, aherutse gusezerana mu idini ya Islamu n’uwitwa Swabullah Nabukeera wari usanzwe ari umugabo ariko ariyoberanya yihindura umugore ku isura.

Abo bageni ngo bari batarakorana imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Nyuma yo gusezerana, ngo bamaze ibyumweru bibiri nabwo ntayo barakora kuko umugore yari yabwiye umugabo ko ari mu mihango, umugabo akomeza gutegereza igihe umugore azaba ameze neza.

Icyakora ikinyoma cy’umugabo wari wigize umugore ngo nticyamaze kabiri kuko yaje gutahurwa biturutse ku bujura yakekwagaho. Abaturanyi b’abo bageni ngo babonye uwiyitaga umugore yurira igipangu ajya kwiba televiziyo n’imyenda mu baturanyi.

Abibwe ngo batanze ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayunga, batumizaho uwo mugore Swabullah Nabukeera, aza aherekejwe n’umugabo we Mohammed Mutumba wari usanzwe ari n’umuyobozi w’Abayislamu (Imam) mu gace bari batuyemo, nk’uko iyi nkuru igicumbinews.co.rw ikesha ikinyamakuru The Daily Monitor ibivuga.

Umupolisi ushinzwe ubugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi ya Kayunga witwa Isaac Mugera avuga ko ubwo uwo mugore Nabukeera yageraga kuri sitasiyo ya Polisi, yari yambaye umwenda umutwikira mu mutwe no mu isura witwa ‘hijab’ yambaye n’inkweto za sandali.

Mbere yo kumufunga, babanje kumuha undi mupolisikazi ngo amusake, ariko amukoze mu gituza ngo yumve niba ntabyo yahishe mu mabere, asanga harimo imyenda yapfunyitse mu isutiya kugira ngo igaragare nk’aho ari amabere.

Abapolisi ngo bakomeje kumusaka no kumugenzura ariko batungurwa no gusanga afite imyanya ndangagitsina y’abagabo. Bihutiye kubimenyesha umugabo we wari wamuherekeje aho kuri polisi.

Uwo mugabo witwa Mohammed Mutumba ngo yaguye mu kantu, asaba polisi uburenganzira bwo kwirebera imyanya ndangagitsina y’uwo yitaga umugore we, kugira ngo yibonere amakuru y’impamo.

Nyuma yo kubona ko ari umugabo mugenzi we, Mohammed Mutumba kwihangana byaramunaniye, asaba inzego z’umutekano kumugumana kuko ari umujura.

Mugera ushinzwe ubugenzacyaha kuri iyo sitasiyo ya Polisi avuga ko bakomeje guhata ibibazo uwo Swabullah Nabukeera wari wigize umugore, ababwira ko amazina ye nyakuri ari Richard Tumushabe w’imyaka 27 y’amavuko.

Tumushabe yakomeje asobanura ko yabeshye Mohammed Mutumba ko ari umugore agamije kumurya amafaranga.
Polisi imukurikiranyeho ibyaha byo kwiyoberanya, ubujura, n’ubwambuzi bushukana.

Uko yamukunze…

Mohammed Mutumba usanzwe ari umuyobozi w’umusigiti wa Kyampisi avuga ko yabonye uwo mugabo wigize umugore ubwo yari yaje gusengera kuri uwo musigiti wa Kyampisi yambaye imyenda imuhisha mu mutwe ndetse mu maso yisize ibirungo nk’iby’abakobwa, nuko amubonamo umukobwa w’igitangaza.

Ngo byahuriranye n’uko yari arimo gushakisha umukobwa mwiza wo kurongora, noneho abaza uwo yari abonye aje gusengera ku musigiti yayoboraga, na we ntiyazuyaza ahita amwemerera. Bahise batangira ubuzima bushya bw’abakundana ariko uwo wigize umugore amubwira ko batazigera bakora imibonano mpuzabitsina igihe cyose azaba ataraha inkwano ababyeyi be, ndetse ngo banasezerane imbere y’Imana n’abantu.

Mu cyumweru kimwe, uwo mugabo ngo yari amaze kwitegura, ajyana inkwano ku mubyeyi witwa Nuuru Nabukeera wafatwaga nk’aho ari we wareze uwo wigize umukobwa (aunt), gusa na we ubu akaba yaratawe muri yombi.
Uwo mubyeyi na we yasobanuriye Polisi ko atari azi ko umukobwa we ari umuhungu kuko yaje kuba iwe ari mukuru, yitwikira mu mutwe nk’abakobwa.

Ngo banararanaga ku buriri bumwe, noneho umunsi umwe amubwiye ko yabonye umugabo, uwo mubyeyi aha uburenganzira uwo wigize umukobwa kugira ngo amusange babane, ariko amusaba kuzazana uwo mugabo mu rugo akamumwereka.

@igicumbinews.co.rw