Umutoza w’AMAVUBI yatangaje abakinnyi 11 bagiye kubanza mu kibuga bakina na Cap-Vert

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze gushyira ahagaragara abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku mukino u Rwanda ruhuramo na Cap-Vert kuri uyu wa Kabiri.

Ikipe y’u Rwanda irakina n’iya Cap-Vert saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022.

Mu bakinnyi umutoza Mashami yahisemo gukoresha, nta mpinduka yakoze muri 11 bari babanjemo i Praia ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu mukino warangiye ari ubusa ku busa.

Umunyezamu Kwizera Olivier wakuyemo imipira ine yabazwe, ni we wongeye kugirirwa icyizere, aho imbere ye haba hahagaze Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul mu gihe Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bakina ku mpande inyuma.

Mu kibuga hagati, Amavubi arakinisha Niyonzima Ally mu gihe Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad bahagarara imbere ye gato.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima, arongera kubanza mu busatirizi akina ku ruhande, aho afatanya na Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.

Kugeza ubu, u Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’inota rimwe mu gihe Cap-Vert ifite amanota atatu.

Iri tsinda riyobowe na Cameroun yagize amanota 10 nyuma yo gutsindira Mozambique iwayo ibitego 2-0. Mozambique ifite amanota ane ku mwanya wa kabiri.

@igicumbinews.co.rw