Umuvugabutumwa ukomeye muri Afurika TB Joshua yitabye Imana

Umuvugabutumwa wo muri Nigeria Temitope Balogun Joshua, cyangwa TB Joshua, wari umwe mu bazwi cyane muri Afurika, yapfuye afite imyaka 57.

Ubutumwa bwo ku ipaji ye yo kuri Facebook, ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni eshanu, bugira buti: “Imana yatwaye Umugaragu wayo”.

Bivugwa ko yapfuye ku wa gatandatu, nyuma gato yo gutangaza ikiganiro imbona nkubone (live), ariko icyateye urupfu rwe ntabwo kiratangazwa ku mugaragaro.

Ubusanzwe abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiraga amasengesho ye, muri abo bayoboke be harimo na bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo muri Afurika.

Ariko inyigisho ze n’imikorere ye ntibyavugwagaho rumwe.

Mu kwezi kwa kane, urubuga rwa YouTube rwahagaritse konti ye kubera ibirego by’imvugo irimo urwango.

Hari nyuma yuko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu utanze ikirego kijyanye na videwo zigaragaza uyu muvugabutumwa asenga ngo “akize” abatinganyi (abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe).

Facebook na yo yakuyeho ubutumwa bwe butari munsi ya bumwe bugaragaza umugore urimo gukubitwa inshyi, mu gihe Joshua yavugaga ko arimo kumukuramo “roho mbi”.

Ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gutangazwa ubutumwa bushimagiza uyu muvugabutumwa, abayoboke be bari bakunze kwita ‘Prophet TB Joshua’.

TB Joshua yari nde?

Yari yarashinze itorero rizwi nka Church of All Nations.

Yari umwe mu bavugabutumwa bakomeye bo muri Nigeria banyuza ivugabutumwa ryabo kuri televiziyo, ariko bishoboka ko ari we utagiraga amaringushyo menshi no kwiyemera ugereranyije n’abandi bavugabutumwa bagenzi be.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiraga amasengesho ye ya rimwe mu cyumweru i Lagos, umujyi mukuru w’ubucuruzi wa Nigeria.

TB Joshua yita kuri umwe mu bayoboke be
TB Joshua yakoze ivugabutumwa mu bice bitandukanye ku isi

Gutangira kumenyekana kwe mu mpera y’imyaka ya 1990, kwahuriranye no kwiyongera kw’ibiganiro by'”ibitangaza” byacaga kuri televiziyo y’igihugu bikozwe n’abapasiteri (abapasitori) batandukanye.

TB Joshua akenshi yanenzwe ko adafite ubuhanga mu ivugabutumwa nk’ubwa bagenzi be iyo bigeze mu gihe cyo “gukiza” – ubwo haba havugwa amasengesho yungikanywa asa nk’arimo kwirukana ikintu.

Ivugabutumwa rye ryavugaga ko rikiza ubwoko bwose bw’indwara, zirimo na SIDA (HIV/AIDS), kandi ryitabirwaga n’abantu bavuye mu bice bitandukanye byo ku isi.

Rumwe mu nsengero ze rwarasenyutse rwica abantu 116, kuri iki cyapa handitseho ko atica ahubwo akizaRumwe mu nsengero ze rwarasenyutse rwica abantu 116, kuri iki cyapa handitseho ko atica ahubwo akiza

Uyu abayoboke be bitaga “Prophet” (“Umuhanuzi”), yayoboraga televiziyo ya gikristu yitwa Emmanuel TV, kandi kenshi yajyaga kogeza ubutumwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Bwongereza no muri Amerika y’epfo.

Mu mwaka wa 2014, rumwe mu nsengero ze rwarasenyutse rwica abantu 116, barimo n’abo muri Afurika y’epfo benshi.

Mu rukiko rw’i Lagos umutegetsi yavuze ko “urusengero rwabigizemo uruhare kubera uburangare bugize icyaha”, ariko TB Joshua ntiyigeze ashyirirwaho ibirego.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: