Umuvugizi w’agateganyo w’ADEPR ati: “Leta ni ukuboko k’Uwiteka”
Ubuyobozi bushya bw’agateganyo bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda bwatangaje ko icyo bushyize imbere ari ugukemura ikibazo k’itorero kuruta uko bwakemura ikibazo cy’umuntu ku giti cye.
Ibi byagarutsweho n’Umuvuguzi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020 cyabereye kuri Dove Hoteli iherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo.
Ni kenshi mu itorero rya ADEPR hagiye humvikana ibibazo bishingiye ku mutungo w’itorero ndetse hakaba n’abarwanya ubuyobozi bugiyeho, bigatuma muri iri torero habamo ikitwa ishyamba.
Ubuyobozi bushya bw’agateganyo bwa ADEPR bugaragaza ko bushyize imbere gukemura ikibazo k’itorero.
Pasiteri Ndayizeye yagize ati: “Icyo dushyize imbere ntabwo ari ugukemura ikibazo cy’umuntu ku giti ke ngo runaka yararenganye. Nta bwo tuje gukemura ikibazo cy’umuntu runaka ahubwo turimo turibaza ni gute itorero ryagira imikorere n’amategeko ahamye.
Icya mbere dushyize imbere ni icyo kwita ku kibazo k’itorero no mu gihe kiri imbere kurenza uko twita ku kibazo umuntu runaka yagize”.
Akomeza avuga ko icyo bashaka kwitaho nka komite y’inzibacyuho, ari ugukemura ikibazo k’itorero kurenza kubanza kurwana nuko bakemura ikibazo abantu runaka bagize.
Ati: “Abo tuzahura na bo tuzagira uko tugenda tubaganiriza noneho dufatanye kubanza gushyiraho imirongo yatuma mu gihe kiri imbere ibibazo nk’ibingibi bitongera kubaho”.
Ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko muri manda y’umwaka bufite, ko budashaka gukemura ibibazo byabayeho ahubwo ko bushaka gushyira imbaraga mu kwibaza uko itorero mu myaka 30 cyangwa 50 iri imbere rizaba rifite ireme.
Umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Turabizi ko icyo ari cyo abakirisitu bifuza”.
Yemera ko hari abo baganira bagiye bagira ibibazo bityo bavuga bati ariko nubwo nagize ibibazo, icyo nifuza ni uko abandi bari imbere yange batazahura n’iki kibazo.
Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye yizeza ko igishyizwe imbere ari ukumva abantu, guhuza amatsinda atandukanye nk’abagabo, abagore, abana, abanyamasengesho noneho ngo hakabaho guhuza ibitekerezo bituma itorero rirushaho gutera imbere.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’itorero ADEPR, bwashyize umucyo ku bibaza impamvu Leta ikemura ibibazo byo mu itorero kandi byakabaye bikemurwa n’abanyetorero ubwabo.
Pasiteri Ndayizeye yagize ati: “Leta ni ukuboko k’Uwiteka. Nta muntu ukwiye gutekereza ko kuba Leta yatekereza ikintu cyiza ngo bifatwe nk’ikibazo.
Ntibikwiye ko byafatwa nk’ikibazo kuba Leta hari icyo yafasha amatorero kuko akorera mu gihugu, icyo ntigikwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye”.
Akomeza agira ati “Icyo twe tutifuza ni uko Leta yaza ari uko havutse ibibazo, nta bwo tubyifuza kuko ubona ko izamo ari uko ibibazo byavutse, icyo ni cyo tutifuza”.
@igicumbinews.co.rw