Umuyobozi mukuru wa REB n’abandi babiri bakorana bahagaritswe

????????????????????????????????????

Abayobozi batatu bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB barimo Dr. Ndayambaje Irenée ukiyobora bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo kubera kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko abahagaritswe ari Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée; Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, Tumusiime Angelique n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB, Ngoga James.

Ikibazo cy’uburyo abarimu bashyirwa mu myanya y’akazi cyakunze kuba insobe ndetse hari n’aho abatsinze ibizamini bibura ku rutonde rw’abahabwa akazi.

Mu minsi ishize abarimu 7800 baratsinze ariko muri bo 4657 bashyizwe mu myanya itandukanye, aba barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu yisumbuye.

Mu batsinze bose, abagera ku 3143 batunguwe no kutisanga ku rutonde rw’abahawe akazi.

REB yemeye ko hari amakosa yabaye mu gushyira abarimu mu myanya ariko yizeza ko ahari ikibazo hagiye gukosorwa.

Mu Ukwakira uyu mwaka, Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko abarimu 1566 bigisha mu mashuri ya leta bakora badafite ibyangombwa biteganywa bibemerera kuba mu myanya barimo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’iyi komisiyo y’umwaka wa 2019/2020.

Iyi raporo igaragaza ko abo barimu bangana na 6.6% by’abakora uyu mwuga bose, bakomeje gukora kandi badafite dosiye zuzuye, bigaterwa ahanini n’ubushobozi buke bw’abagenzuzi b’umurimo bamwe.

Hari aho yasanze amashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, nta mwarimu n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2430 muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite. Naho mu Karere ka Nyamagabe, abarimu 391 mu 2586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi, abarimu 187 mu 2619 nta byangombwa bafite.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu barimu 23617 mu turere 11, bitazwi neza uburyo abarimu 4087 batangiye akazi kuko nta mabaruwa abashyira mu myanya agaragaza uko bakagezemo.

Inagaragaza ko abarimu 762 bari mu kazi kandi batarigeze bagaragaza impamyabumenyi zabo, ibyo bigatera amakenga hibazwa niba imyanya barimo koko bakwiye kuba bayirimo.

Si ubwa mbere ikibazo cyo kutuzuza ibyangombwa kuzamurwa kuko mu Ukwakira 2019, Minisiteri y’Uburezi yatanze amezi abiri ku barimu badafite ibyangombwa bisabwa, kuba bavuye mu myanya barimo.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu gihugu hari abarimu 63000, aho abujuje ibisabwa mu mashuri abanza bangana na 98.6%, naho mu mashuri yisumbuye bangana na 76 %.

@igicumbinews.co.rw

About The Author