Umuyobozi unanirwa kuzuza inshingano ze agomba kuva kuri uwo mwanya akajya mu bindi harimo n’ubucuruzi -Mufurukye

Nyuma yuko abanyamabanga nshingwabikorwa  b’utugari 7 two mu karere ka Bugesera banze gusinya k’umabaruwa yo  kwegura bari bateguriwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ,Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufurukye Fred aravuga ko gusaba kwegura abayobozi b’inzego z’ibanze ari ibisanzwe kandi ko batazigera bihanganira umuyobozi  utuzuza inshingano ze.

Ku wa 23 Mutarama 2020 nibwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 14 mu Karere ka Bugesera basabwe n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard gusinya ku mabaruwa yo guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Mu mabaruwa y’ubwegure basangaga yateguwe habaga handitseho ko basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi iruhande rwayo ngo hakaba hari indi yanditseho ko byakiriwe.

Icyo gihe Barindwi bemeye gusinya ayo mabaruwa abandi barindwi barabyanga. Bamwe mu banze  kuyasinyaho babwiye itangazamakuru ko banze gusinya ayo mabaruwa kuko atari bo bayanditse. N’ikibazo cyakomeje gutera umwiryane mu buyubozi bw’akarere ka Bugesera gusa Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufurukye Fred we avuga ko gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegura ari ibisanzwe.Ati:”Sinumva impamvu bikwiriye kuba ari ikibazo gishya kuri mwe kuko buri munsi dusaba abakozi b’inzego z’ibanze udashobye kurangiza neza inshingano ze birakwiye ko asezera mu kazi’’.

Guverineri w’intara y’iburasirazuba akomeza avuga ko batazigera bihanganira umuyobozi w’inzego z’ibanze utuzuza inshingano ze. Yagize ati:”Twabasabye yuko adashobora kugendera k’umuvuduko turimo uwumva adashobora kugeza ku baturage servisi yihuse kandi nziza ashobora kugira ibindi akora, ashobora kuba umucuruzi wenda wasanga umuhamagaro we ari ugucuruza cyangwa ari gukora ibindi akajya muribyongibyo aho kugirango umuntu akomeze kujya  muri wo mwanya atabyaza umusaruro.’’

Guverineri Mufurukye akomeza avuga ko kuba abayobozi bo mu karere ka Bugesera bagirwa inama yo kwegura nta gikuba cyacitse ati:”kuba akarere ka Bugesera kanagira abakozi bako iyo nama nta gitangaza kirimo rwose, numvaga abantu benshi babivuga nkaho ari ibibazo bidasanzwe ariko nubu twagirango tubisubiremo umukozi uri umunzego z’ibanze wumva adashobora kugeza ku baturage servisi abaturage akwiriye kuba abaha  ntago akwiriye kuba ari muri uwo myanya, akwiriye kuwuvamo rero yibwirije iyo  atabikoze hakurikiraho icyo amategeko ateganya kugirango umuntu ave mu mwanya.’’

Akarere ka Bugesera kagiye karangwa niyegura rya hato na hato ku bayobozi bako tariki 27 Gicurasi 2018 nibwo uwari umuyobozi wako Nsanzumuhire Emmanuel n’Uwari muyobozi w’Akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiragiye Priscille n’Uwari muyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu, Ruzindaza Eric, bashyikirije ubwegure bwabo Inama njyanama y’aka karere.

Mu nkundura kandi yiyegura ry’abayobozi b’inzego z’ibanze yiswe tour du Rwanda iheruka kuba mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize yasize uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Karere Hakizimana Elie nawe yandikiye njyanama ayisaba kwegura kuri uyu mwanya yaramazeho hafi imyaka itatu. Ibi kandi byagiye biherekezwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugali n’imirenge bagiye begura mu bihe bitandukanye.

Guverineri Mufulukye Fred

Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufurukye Fred

BIZIMANA Desire/igicumbinews.co.rw

About The Author