Umuyobozi wa Polisi mu Rwanda yashoje uruzinduko yagiriraga muri Malawi




Polisi y’u Rwanda (RNP) na Polisi ya Malawi (MPS) bongeye gushimangira ko biyemeje gufatanya kubaka ubushobozi mu kurwanya iterabwoba no kurwanya ubujura bw’ibinyabiziga.

Iyi ni imwe mu myanzuro yemejwe ku wa gatanu, Tariki 30 Nyakanga 2021, ubwo umugenzuzi mukuru wa polisi (IGP) Dan Munyuza yashoje uruzinduko rwe muri Malawi ku butumire bwa mugenzi we, Dr. George Kainja, mu rwego rwo kurushaho kunoza ubufatanye mu mutekano w’igihugu ndetse n’akarere.

Izo ngabo zombi kandi zemeye kongera ubushobozi bwazo binyuze mu mahugurwa asangiwe, gushinga cyangwa gushyirahi imitwe ifasha abahohotewe no gushimangira umubano mwiza.



Uruzinduko rwa IGP Munyuza muri Malawi rwakurikiranye n’uruzinduko rwa mugenzi we, Dr. Kainja mu Rwanda muri Kamena mu gihe abo bapolisi bombi bakomeje kuyobora ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’igipolisi cy’igihugu cy’u Rwanda (RNP) n’igipolisi cya Malawi (MPS) muri Werurwe 2019, yo gushyiraho ubufatanye mu gusangira amakuru, gukurikirana no guhana abatorotse, amahugurwa ndetse no kurwanya iterabwoba no gucuruza ibiyobyabwenge, n’ibindi.

Mu ruzinduko rwe mu cyumweru cyose muri Malawi, IGP Munyuza yanasuye bimwe mu bigo bya MPS birimo ishuri rya polisi rya Zomba mu karere k’iburasirazuba, icyicaro gikuru cya polisi mu majyepfo y’iburengerazuba mu Ntara ya Blantyre, na Sitasiyo ya Polisi ya Limbe.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: