Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya News Burasa Jean Gualbert yitabye Imana

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya News, Burasa Jean Gualbert, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri azize uburwayi. Urupfu rwa Burasa Jean rwamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Gicurasi 2020.

Inshuti ye ya hafi akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, Gonzaga Muganwa, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye guhera mu mpera za Mata. Yazize guturika k’udutsi tw’ubwonko, stroke.

Muganwa yavuze ko Burasa yituye hasi ubwo yari agiye ku kazi, hitabazwa imbangukiragutabara imugeza kwa muganga ngo yitabweho, ku bw’amahirwe make akaba yitabye Imana.

Burasa Jean Gualbert yatangiye itangazamakuru mu 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi akorera ikinyamakuru Rwanda Rushya cyari kiyobowe na André Kameya wari Nyirarume [Uyu ari mu banyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi].

Burasa ari mu bantu Inkotanyi zarokoreye kuri St. Paul, akora kuri Radiyo Muhabura y’Inkotanyi nyuma ya Jenoside ajya muri Radiyo Rwanda ariho yavuye ajya kuyobora Rushyashya yakomotse kuri Rwanda Rushya. Burasa asize umugore n’abana batatu.

‘Stroke’ ni indwara y’udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n’umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y’amaraso acamo bigatuma yivanga n’ubwonko (Hemorrhagic stroke) cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo, bigatuma adatemberamo uko bikwiye igice cyatwo atageramo kikangirika.

@igicumbinews.co.rw

About The Author