Umuyobozi yaciye umukobwa mu karere ayobora bitewe n’abagore bamushinja kubatwirira abagabo
Umukobwa witwa Mukeshimana Aniella bakunda kwita kirungo, wo mu gihugu cy’u Burundi, yirukanywe muri Komine Butihinda, mu ntara ya Muyinga, ashinjwa ko asambana n’abagabo b’abandi bo mu gace acumbitsemo kitwa Kamaramagambo.
Nkuko bigaragara mu itangazo Igicumbi News ifitiye kopi ryo kuri uyu wa kane Tariki ya 06 Mata 2023, ryasinyweho n’umuyobozi wa Komine Butihinda, Ndikumasabo Gilbert, yavuze ko uyu mukobwa agomba guhita ava muri komine ayobora bitarenze Tariki 07 Mata 2023. Uyu muyobozi avuga ko uyu mukobwa ashinjwa gusambana n’abagabo bubatse ubundi agasuzugura abagore babo.
Ndikumasabo yategetse ko umukuru wa Zone Kamaramagambo, guhita ashyira mu bikorwa iryo bwirizwa, akurikirana niba uyu mukobwa yagiye.
Ni ingingo irimo kuganirwaho cyane n’Abarundi ku mbuga nkora nyambaga cyane cyane urwa Facebook, aho bamwe bavuga ko byari bikwiye ko abakora ubusambanyi bamaganwa ariko abanyamategeko bo bakagaragaza ko binyuranyije n’itegeko Nshinga ry’u Burundi, rivuga ko umurundi wese afite uburenganzira bwo gutura aho ashatse hose mu gihugu.
Radio Bonesha, yatangaje ko atari ubwa mbere mu gihugu cy’u Burundi umukobwa yirukanywa muri komine kubera ubusambanyi, kuko hari n’undi uherutse kwirukanywa muri imwe muri komine yo mu ntara ya Karusi.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: