Umwaka uruzuye Mnangangwa atowe ”ihohoterwa rirakomeje muri Zimbabwe”

 

 

Perezida Emmison Mnangagwa nyuma yo kuzuza umwaka ayobora Zimbabwe,umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu,Amnesty International raporo raporo igaragaza uburyo Munangagwa abangamira uburenganzira bwa muntu .

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu  wasohoye raporo igaragagaza uburyo perezida wa Zimbabwe Emmelson Mnangagwa abangamira  uburenganzira bwa muntu,iyo raporo igaragaza ko kuva Mnagagwa yajya ku butegetsi hari abantu benshi bagiye bicwa abandi bagafunga bazira kugaragaza ibitekerezo by’ibitagenda neza muri Zimbabwe.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo abaturage bigabizaga umuhanda bamagana izamuka ry’ibikomoka kuri petrol abagera kuri 17 barishwe mu gihe abandi bagera ku 100 bakomeretse bikabije bajyanwa mu bitaro.

Mu kwezi kwa gatanu abakozi b’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu bafungiwe muri Zimbabwe bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa perezida Munangagwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani abaturage bigabije imihanda bigaragambiriza ubukungu bwo muri Zimbabwe bwari burimo kujya habi nabwo abigaragambyaga baratotejwe ndetse abagera ku 100 barafungwa.

Mu cyumweru gishize nabwo abarimu bigabije imihanda bigaragambyaga bavuga ko bahembwa umushara muke byarangiye bamwe muri bo bafunzwe.

Eldred Masunungure umwarimu muri kaminuza ya Zimbabwe akaba n’impuguke muri politike avuga ko ihohoterwa risigaye ryarabaye umuco muri iki gihugu aho avuga ko yabonye ko rigenda rifata indi ntera ubwo  abasirikare  bahohoteraga umunyarwenya Samantha Kureya.

Masunungure avuga ko kubangamira uburenganzira bwa muntu bimaze gufata indi ntera nyamara ngo bwarazanywe n’abakoloni.

Mnangagwa yagiye ku butegetsi mu 2017  nyuma yaho umukambwe Robert Mugabe yakuwe ku butegetsi n’igisirikare cyo muri iki gihugu ,munangagwa akimara kwiyamamaza akanatsinda amatora yo muri 2018 yasezeranyije abanyazimbabwe kuzana demokarasi gusa uyu munsi abakurikirana ibya politiki yo muri Zimbabwe bavuga ko nta tandukaniro rye na Robert Mugabe.

Ni mu gihe kandi ubukungu bwo muri iki gihugu cya Zimbabwe bukomeje kugana ahabi .