Umwalimu yamaze imyaka itanu ahembwa kandi yarapfuye

Muri Togo haravugwa inkuru idasanzwe y’Umwarimu wamaze imyaka itanu ahembwa na Leta kandi yaritabye Imana.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko uyu mwarimu yitabye Imana mu mwaka wa 2014 ariko bigeza mu mwaka wa 2019 agikorerwa raporo nk’umuntu ufata umushahara.

Minisitiri w’Uburezi Dodzi Komla Kokoroko,yavuze ko hakozwe amakosa muri raporo bituma amara iki gihe cyose umushara usohoka, aboneraho kugaragaza ko hakiri icyuho mu imenyekanishwa ry’abakozi ba Leta batakiri mu kazi.

Prof. Kokoroko,yavuze ko hakenewe gahunda ihamye y’uburyo abakozi batari mu kazi bamenyekanishwa vuba kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo nk’icyo.

@igicumbinews.co.rw