Umwana w’imyaka 12 yarashe umugabo arapfa washakaga gufata nyina ku ngufu

Umwana w’imyaka 12, yarashe umugabo wari witwaje intwaro arapfa , ni nyuma yuko uyu mugabo yari abinjiranye mu nzu ashaka gufata ku ngufu Mama we, ibi byabareye mu ntara ya Louisiana muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwaho.



Ibinyamakuru byo muri ako gace, bivuga ko umugabo wari winjiye mu nzu y’abandi yitwa Brad Le Blanc afite imyaka 32, yari yabinjiriye afite imbunda nto yo mu bwoko bwa Pisitoli(Pistol). Akinjira mu nzu hari mu masaha ya mu gitondo , uyu mugabo asanga nta muntu urimo, asohotse hanze mu mbuga ahasanga umugore utatangajwe amazina, aramufata atangira kumusunikira mu nzu ashaka kumufata ku ngufu, mu gihe ibi byabaga, umwana w’uyu mugore w’imyaka 12, yahise agira impungenge z’uko Mama we bagiye kumwica, ahita agenda abatura imbunda yari iri mu rugo basanzwe bifashisha mu guhiga inyamaswa arasa wa mugabo mu mutwe wari ukirimo kugundagurana na nyina ahita apfa.

Umukuru wa Polisi muri Louisiana, Sheriff Jeffery, yatangaje ko nta bimenyetso bifatika bafite byashinja ubwicanyi uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 12, nubwo iperereza rigikomeje, ni mu gihe umushinjacyaha waho avuga ko bategereje iperereza ririmo gukorwa na Polisi, kugirango bamenye icyateye ubu bwicanyi.



Johnathan Barker yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryerekanye ko ari mubari binjiye mu nzu y’abandi nta burenganzira. Polisi ikavuga ko nubwo nta muntu yishe ariko ari mu bagize uruhare y’injirana na Brad Le Blanc mu urwo rugo ari nabyo byamuviriyemo gupfa.

Sheriff yabwiye WAFB-TV, ko akomeje kuvugana n’umugore warokotse igitero cyo kumufata ku ngufu, kugirango akomeze kubafasha kwegeranya ibimenyetso , ndetse n’umwana we warashe uwo mugabo akomeje kuganirizwa kugirango bitamutera ihungabana.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: