Umwana yashyingiranwe na nyina

Umugore wo muri Malawi witwa Njemani w’imyaka 47 yashyingiranwe n’umuhungu we w’imyaka 30 bitewe n’uko ngo yamutanzeho byinshi ku bijyanye no kumurera.

Uyu mugore avuga ko yatakaje amafaranga menshi mu kwishyura amashuri y’umuhungu we bityo ko atakwishimira kubona hari umukobwa w’uundi uje kuryoha mu buryo yaruhiye.

Nyasa Times dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mugore avuga ko iki ari cyo gihe we n’umuhungu we babonye ngo bishimane kuko ubundi babaga barajwe inshinga no gukora cyane.

Yagize ati”Nashoye amafaranga mesnhi mu burezi bw’umuhungu wanjye, ni gute undi mugoree yashyingiranwa na we akarya imaraga zanjye natakaje, ibyo ntibiteze kuba! Ngiye gushyingiranwa n’umuhungu wanjye aho kugira ngo azabane n’abirirwaga bakuramo inda.”

Kugeza ubu aba bombi barabana nk’umugore n’umugabo. Naho abaturanyi bo bakomeje gutunga intoki uyu mugore bavuga ko ari umurozi, ko akwiye gupfa akavaho, bavuga ko ibyo avuga ari ukubeshya, ko ahubwo yaroze umuhungu we.