Umwana yinjiye mu mujyi wa Byumba afite amafaranga muri Envelope atangira gusengerera abantu biteza impagarara

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 werurwe 2022, ahagana saa tanu z’amanywa umwana uri mu kigero cy’imyaka 9 cyangwa 10 yaje mu mujyi wa Byumba afite amafaranga muri Envelope(Uruhago rw’igipapuro) atangira gusengerera abantu muri Restaurant iri munsi y’isoko rya Gicumbi barakangarana Nkuko abamubonye babitangaje Igicumbi  News bavuze ko byabatangaje kuko utari kumucyekera ayo mafaranga.



Umwe mu bari bahari yatangarije Igicumbi News uko byagenze. Agira ati: “Umwana yaje yinjira munzu icuruza ibyayi n’ibindi bitandukanye afite telefone nziza cyane afite na ka nvilope karimo amafaranga atangira kugura ndetse anaha 5000Frw umudamu yari asanzemo babibonye batyo bahise bamwibazaho bahita bamubuza kugenda bahamagara Polisi iraza imwaka ayo mafaranga na telefone kugirango babanze bamenye aho yabikuye”.

Uyu muturage kandi yakomeje avuga ko uyu mwana yari yambaye neza avuga ntabwoba afite. Aya mafaranga akaba yari hagati y’ibihumbi 45 na 80 Frw.



HABAKUBANA  Jean Paul/Igicumbi News