Umwirabura niwe watorewe kuba Nyampinga w’isi 2019

Toni-Ann Singh wo Jamaica niwe wegukanye ikamba arushije abandi bakobwa 117 bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ethiopia, Kenya, Rwanda (Meghan Nimwiza) Sudani y’Epfo na Uganda ni ibihugu byo muri aka karere byari bifite abakobwa babihagarariye muri iri rushanwa ryaberaga i Londres.

Ophély Mézino wo mu Bufaransa yabaye igisonga cya mbere, naho Suman Rao wo mu Buhindi aba igisonga cya kabiri.

Ni inshuro ya kane umukobwa wo muri Jamaica yegukanye ikamba rya Miss World kuva mu 1993 ritangira.

Ni inshuro ya mbere mu mateka abakobwa b’abirabura bafashe ikamba mu mwaka umwe mu marushanwa y’ubwiza ya Miss America, Miss USA, Miss Universe na Miss World.

Toni w’imyaka 23 ni umunyeshuri ushaka kuzaba umuganga.

Mu bakobwa baserutse mu karere uwo muri Kenya niwe waje mu 10 ba mbere, n’uwa Uganda waje muri 40 ba mbere.

Mu kumurika imideri gakondo n’iyindi (Top Model Competition) Douglas Nyekachi wa Nigeria niwe wabaye uwa mbere, Oliver Nakakande wo muri Uganda yabaye uwa gatanu.

Mu kwerekana impano, Toni-Ann Singh niwe wabaye uwa mbere, uwaje hafi wo mu karere muri iki kiciro ni Sylvia Sebastian wo muri Tanzania.

Kimwe mu bintu byaranze iri rushanwa ryabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize n’ijoro, ni uburyo Douglas Nyekachi yiteye hejuru akavuza akamo k’ibyishimo ubwo bari bavuze ko mugenzi we Toni Ann ari we Miss World 2019.

@igicumbinews.co.rw

About The Author