Umwiryane muri ADEPR urakomeje, RGB yahisemo guhagarika inzego zayo zose
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero nyuma y’ibibazo bimaze iminsi birivugwamo.
RGB yafashe icyemezo cyo guhagarika inzego z’ubuyobozi muri ADEPR nyuma yuko ibibazo biri muri iri torero byari bimaze gufata indi ntera ndetse abayobozi bakuru barebana ay’ingwe.
Umwotsi w’ibibazo byo muri ADEPR wagaragaye mu mpera za Kamena 2020 ubwo Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije mu itorero yafungurwaga nyuma y’amezi umunani ari mu gihome aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.
Rev. Karangwa John yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi yo ku rwego rwa (Bachelor’s).
Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga.
Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujuririra icyo cyemezo.
Rev. Karangwa John agifungurwa yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.
Nyuma yo gufungurwa kwe, Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.
Kuva icyo gihe, umubano wa Rev Karuranga na Rev Karangwa wajemo urunturuntu ndetse bigera no hanze y’itorero kugeza ubwo batangiye gushinjanya kumena amabanga y’itorero no gukoresha imbaraga z’ubuyobozi mu gukora ibinyuranye n’amategeko.
Ku wa 26 Kanama nibwo Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) yahagaritse Rev Karangwa John mu mezi atatu ndetse Umuvugizi amwandikira ibaruwa amumenyesha icyo cyemezo ariko CA iza kuvuga ko cyatangajwe imburagihe, inasaba Rev Karuranga ibisobanuro by’iyo migirire ihabanye n’amahame ya ADEPR.
Nyuma yo kubona umwuka mubi wakomeje gututumba muri ADEPR, RGB yanzuye gukuraho abagize inzego z’ubuyobozi mu itorero.
Itangazo rya RGB ryo kuri uyu wa Gatanu ryashyizweho umukono n’Umukuru wayo, Dr Usta Kaitesi rivuga ko abayobozi b’itorero bakuweho mu nyungu za ADEPR n’abanyamuryango bayo.
Rigira riti “Ikuyeho inzego za ADEPR zikurikira: Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka guhera none tariki ya 2 Ukwakira 2020. Ikuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi. Ihaye Madamu Umuhoza Aurélie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirwaho.’’
Umuhoza Aurélie wahawe gukurikirana imicungire y’abakozi asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR.
RGB kandi yamenyesheje ko izagena uburyo ADEPR izayoborwa mu gihe cy’inzibacyuho.
Yakomeje iti “Musabwe gutegura ihererekanyabubasha rizakorwa ku wa Kane, tariki 8 Ukwakira 2020.”
RGB isobanura ko ibibazo biri muri ADEPR bishingiye ku miyoborere, imikorere n’imikoranire mibi mu nzego bigaragarira mu nyandiko zanditswe, kugirwa inama ariko ibibazo bikananirana gukemurwa ku buryo imiyoborere n’imikorere ikomeje guhembera amacakubiri no kubangamira ituze ry’abagize ADEPR.
Uru rwego kandi mu isesengura ryarwo rwasanze amategeko, imikorere n’imicungire y’abakozi n’umutungo bya ADEPR bitanoze ku buryo bidatanga igisubizo kirambye ku bibazo biri mu itorero.
Biro Nyobozi yari iyobowe na Rev. Karuranga Euphrem yagiyeho ku wa 17 Werurwe 2018 nyuma y’amatora yabereye kuri Dove Hotel. Yasimburaga iyari imaze amezi icyenda iyoboye mu buryo bw’inzibacyuho nyuma yo kweguzwa kwa Bishop Sibomana na Tom Rwagasana.
Yari igizwe n’Umuvugizi, Rev Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie naho Pasiteri Ntaganda Jean Paul yatorewe kuba Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.