Uncle Austin yamaganye ibinyamakuru byatangaje ko yatandukanye n’umugore we kubera SIDA




Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin, yamaganye ibinyamakuru byanditse inkuru ivuga ko umugore we batandukanyijwe na SIDA.

Ni mu nkuru zanditswe na Inyarwanda.com ndetse na Bwiza.com, muri izo nkuru zanditswe n’ibi binyamakuru bivuga ko umugore wa Uncle Austin yatandukanye nawe bitewe nuko hari inshuti ye yamugiye mu matwi ikamubwira ko Uncle Austin arwaye Sida.

Ngo Nyuma yuko ibimubwiye umugore akabibwira umugabo, bajyiye kwipimisha ngo bagasanga ari bazima ariko umugore akanga kubyizera akamuta. Ni amagambo ibi bibyamakuru bivuga ko yatangajwe na Uncle Austin ubwo yari mu kiganiro Sunday Night cyo ku Isango Star cyabaye ku cyumweru gishize.



Aciye ku urukuta rwe rwa Facebook, Auncle Austin yabihakanye avuga ko ibyo binyamakuru byamuhimbiye ibyo atavuze.

Ati: “Ikintu namaze kwemera nuko ndi icyo abantu bakunda kwita umustar kuburyo abandika bandika ibyo bashaka byose….kugirango bagurishe cyangwa ngo babone ama views n’ibindi…kandi igihe kibaye kirekire mbihorera, izi nkuru nakindi zigamije  usibye kubabeshya”.

“Aho bigeze ubanza tugiye gutangira kurega ibiyamakuru byandika inkuru zuzuyemo ibinyoma nizihabanye nukuri.
Noneho bagakoresha n’amafoto y’umwana kandi bitemewe.”

Auncle Austin yavuze ko agiye gukuraho igihu kubyatangaje n’ibinyamakuru ashinja gutangaza ibihuha bivuga ko yatandukanye n’umugore kubera SIDA, agaragaza ko ku Isango star, urugero yatanze atigeze avuga izina ry’umukobwa bakundanaga ndetse ko ibyo bitabaye ku mugore we.

Ati: “Ndi ku Isango Star natanze urugero rw’abantu bifuriza abandi ibibi kuburyo bashobora no gutangira igihuha gishinja umuntu kuba yaranduye SIDA kandi bihabanye nukuri, nakomeje ntanga urugero rw’umukobwa twakundanye sinigeze mvuga izina cyangwa mvuga ko ariwe twabyaranye) inshuti ze zajyaga zimubwira ko yandeka ngo ntazamwanduza kandi usibye kuba bitaribyo twaripimishije nawe akaba yari abizi ko turi bazima ariko kubera ibigambo bya bantu byatumaga yiheba anashidikanya kukuri nawe yari azi.”

Yasoje ubutumwa yacishije kuri Facebook, agira ati: “Twige kubaha abantu, twige kudahindura ibyavuzwe kugirango ibyo mushaka ko bisomwa bisomwe. Twige kuba abantu bafite Ubumuntu tureke kuyobya abantu kubera amaronko y’umunsi umwe”.

Ashimangira ko Banyiri Bwiza n’abandi bakuraho ifoto y’umwana we bakomeje gukoresha babyanga akabarega mu urukiko. 



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author