Update: Impamvu inama yagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi itabaye
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kuri iki cyumweru Tariki 15 Ukuboza 2024 yatangaje ko inama yagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Perezida Tshisekedi itabaye bitewe n’uko RDC Ntabushake ifite bwo kumvikana n’abarwanyi ba M23.
Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga rigira riti: “Mu nama y’abaminisitiri yabereye i Luanda ku wa 14 Ukuboza 2024, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ntibashoboye kugera ku bwumvikane ku ngingo yo kugirana ibiganiro bigamije gukemura mu mahoro ikibazo cy’intambara iri mu burasirazuba bwa RDC hagati y’igisirikare cya leta na M23.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko abayobozi ba RDC bakomeje gukwirakwiza amagambo agamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. U Rwanda runashinja iki gihugu ko gikomeje gukorana n’imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro irimo na FDLR.
U Rwanda ruti: “Iyi nama ntiyabashije kugera ku mwanzuro, by’umwihariko bitewe n’ibikorwa n’amagambo akomeje kugaragara mu bayobozi ba RDC, barimo na Perezida w’icyo gihugu, aho bashyigikira ko hagira igikorwa kigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Byongeye kandi, hakomeje kuba ihuriro ry’inzego zinyuranye ziri muri RDC zirwanira ku ruhande rw’ingabo za leta (FARDC), harimo abacanshuro b’Abanyaburayi, igisirikare cy’u Burundi, Wazalendo, n’umutwe wa FDLR. Hakenewe ingamba zifatika zo kurandura ikibazo cya FDLR, aho gukomeza kugikwepa”.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda isoza iri tangazo ivuga ko” Iyimura ry’iyi nama ritanga umwanya wo gushyira mu bikorwa ubusabe bwa Perezida w’Angola, João Lourenço, ari nawe muyobozi w’ibiganiro, hamwe na Perezida wa Kenya wahoze ku butegetsi, Uhuru Kenyatta, bwo gushyikiriza M23 na RDC. Hari ibikorwa RDC ikwiye gukora ubwayo aho guhora yitwaza u Rwanda ngo idakemura ibibazo biri imbere mu gihugu cyayo. U Rwanda rwiteguye kwitabira inama izaba ifite intego yo gushakira hamwe umuti urambye ku bibazo byose bikomeje kudindiza amahoro mu karere”.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: