Uruhinja rwapfuye igihe nyina yari yarutaye mu ijoro yagiye gusambana n’umusore bakundana

Umuvugizi wa Polisi ya Zambia Esther Katongo(Photo:Internet)




Polisi yo mu murwamukuru wa Lusaka mu gihugu cya Zambia, yatangiye gukora iperereza ku urupfu rw’umwana rw’amezi 13, watawe mu nzu na nyina mu ijoro ryo ku wa 27 Kanama 2021, akajya gusambana n’umusore w’inshuti ye.

Umuvugizi wa Polisi ya Zambia, Esther Katongo, yabwiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu ko uwo mwana yitwa Rachael Ngulube, avuga ko ayo mahano yabaye hagati yo mu gicuku na mu gitondo. 



Katongo yavuze ko umugore witwa Fanny Mulenga, yagiye gusura umusore bakundana witwa Julius Kazara, banywa inzoga ubundi bajya kuryamana aho uyu musore aba, bucyeye umugore asubiye iwe asanga umwana yapfuye.

Umwana basanze saa kumi n’imwe za mu gitondo yapfuye, nta gikomere yari afite.

Umuvugizi wa Polisi ya Zambia, yavuze ko hategerejwe ibizamani bya muganga kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Ni mu gihe umugore n’umusore wari wasuwe bo bahise batabwa muri yombi bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi, mu gihe hakirimo gukorwa iperereza.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: