Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukatiye Bosco Ntaganda gufungwa imyaka 30

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) tariki ya 8 Nyakanga 2019 nibwo rwahamije ibyaha Bosco Ntaganda wamamaye mu ntambara zo mu mashyamba ya Congo.

Urwo rukiko rwamuhamije ibyaha 13 by’intambara n’ibindi 5 byibasiye inyoko muntu. Ibi byaha byakozwe hagati y’imyaka ya 2002 na 2003 bikorerwa ahitwa Ituri mu Majyaruguru ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Urukiko rwahamije Bosco Ntaganda kuba umwicanyi wayoboye ku bushake ibitero ku baturage, ahabayeho gufata abagore ku ngufu, guhindura abantu abacakara b’ubusambanyi, ubwicanyi no gusahura nk’ibyaha by’intambara n’ibindi byakorewe inyoko muntu nk’uko umucamanza Robert Fremr yabitangaje.

Bosco Ntaganda bita ‘Terimonator’ yahamijwe ibyo byaha nyuma yo kwerekwa n’ubucamanza ko yabaye umwe mu bayoboye ubwicanyi bwahitanye abantu bagera ku bihumbi 60, aho yayoboye ndetse akanatanga amategeko muri ubwo bwicanyi.

Bosco Ntaganda mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Nzeri ubwo urubanza rwe rwatangiraga yahakanye ibyaha byose yaregwaga.

Ibyaha 13 by’intambara ndetse na 5 byibasiye inyoko muntu, ni byo byahamijwe Bosco Ntaganda wabaye Général mu ngabo za Congo, nyuma akaza kuba umwe mu bashinze umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo watsinzwe na Leta muri 2013.

Bosco Ntaganda yavuye i Kigali muri Ambasade ya Amerika 2013 yerekeza ku rukiko mpuzampahanga mpanabyaha CPI, akaba ari umwe muri batanu mu bakuru b’inyeshyamba zirwanira mu gihugu cya Congo bashyikirijwe urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) kuva yashyirwaho mu mwaka wa 2002.

Urwo rukiko rwashyiriweho kuburanisha ibyaha ndengakamere byakozwe hirya no hino ku isi.

Kuri uyu wa kane nibwo Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rukatiye Bosco NTAGANDA gufungwa imyaka 30.

Mu kumukatira ibihano uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rwarebye kuri buri cyaha n’ingaruka zikomeye cyane cyagize ku bagikorewe.

Bosco Ntaganda abaye umuntu wa mbere ukatiwe igifungo kirekire mu manza uru rukiko rwaciye kuva rwatangira mu 2002.

Uwigeze guhabwa imyaka myinshi ni Jean Pierre Bemba wakatiwe gufungwa imyaka 18 ariko mu bujurire umwaka ushize agirwa umwere. Na Thomas Lubanga wakatiwe gufungwa imyaka 14.

Urukiko rwavuze ko Ntaganda w’imyaka 46, ubwe yishe abantu 74 bazwi nk’uko byakusanyijwe mu buhamya butandukanye n’ibimenyetso muri uru rubanza rwatangiye mu 2015.

Nta marangamutima Ntaganda yagaragaje mu maso ubwo yari amaze kumva icyo gihano yakatiwe.

Ntaganda akaba afite iminsi 30 yo kujuririra iki kirego.

Ntaganda yavukiye mu Rwanda mu 1973. Yaje kwimukira i Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aza kujya mu Ngabo zari iza FPR Inkotanyi mbere yo kuba inyeshyamba muri Congo.
Ni Général wabaye mu ngabo za Congo hagati ya 2007 kugeza mu 2012.

Bizimana Desire/igicumbinews.co.rw