Urukiko rwategetse ko umugabo ariha indishyi umugore ku mirimo yo mu rugo yakoze

Mu cyemezo cyanditse amateka, urukiko rwa gatanya rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo kuriha indishyi umugore ku kazi kose ko mu rugo yakoze mu gihe cyose bamaze babana nk’abashakanye.

Uwo mugore azahabwa ama-yuan 50,000 (arenga miliyoni 7,6 y’u Rwanda) ajyanye n’igihe cy’imyaka itanu yamaranye n’uwo mugabo mu rushako akora imirimo yo mu rugo nta nyishyu.

Uru rubanza rwateje impaka zikomeye ku mbuga za internet ku gaciro k’imirimo yo mu rugo. Bamwe bavuze ko ayo mafaranga y’indishyi ari macye cyane.

Iki cyemezo cy’urukiko kije nyuma yuko Ubushinwa bushyizeho itegeko rishya rijyanye n’imibanire.

Nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uwo mugabo watangajwe izina rimwe rya Chen mu mwaka ushize nibwo yareze asaba gutandukana n’umugore we, watangajwe izina rimwe rya Wang, nyuma yuko bari bashakanye mu 2015.

Uwo mugore yabanje kwigononwa mu kwemera iyo gatanya, ariko nyuma asaba guhabwa indishyi y’amafaranga, avuga ko Chen nta mirimo n’imwe yo mu rugo yakoze cyangwa ngo akore inshingano zo kwita ku mwana wabo w’umuhungu.

Urukiko rw’akarere ka Fangshan mu murwa mukuru Beijing, rwanzuye rushyigikira ibivugwa n’uwo mugore.

Rutegeka umugabo kujya amuriha buri kwezi ama-yuan 2,000, ndetse no kumuriha icyarimwe ama-yuan 50,000 ku kazi ko mu rugo yakoze babana.

Umucamanza wari uyoboye iburanisha yabwiye abanyamakuru ku wa mbere ko gutandukanya umutungo uhuriweho w’abashakanye, iyo bibaye nyuma yo kubana kwabo, ubusanzwe bikorwa bagabanywa ibintu bifatika.

Uwo mucamanza yagize ati: “Ariko agaciro k’imirimo yo mu rugo gakubiye mu mutungo udafatika”.

Itegeko rishya

Iki cyemezo cy’urukiko cyafashwe bijyanye n’itegeko rishya rigenga imibanire ryashyizweho muri iki gihugu ryatangiye gukurikizwa muri uyu mwaka.

Bijyanye n’iri tegeko rishya, umwe mu bashakanye yemerewe gusaba indishyi muri gatanya iyo yakoze akazi kenshi kurusha mugenzi we mu bijyanye no kurera umwana, kwita kuri benewabo bageze mu zabukuru, no gufasha mu kazi k’abashakanye.

Mbere yaho, abashakanye bajyaga gutandukana basabaga iyo ndishyi ari uko gusa habayeho amasezerano ashyizweho umukono mbere yo gushakana – umugenzo udakunze kubaho mu Bushinwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, urwo rubanza rwateje impaka zikomeye, interuro (hashtag) bijyanye yo ku rubuga rwa Weibo irebwa inshuro zirenga miliyoni 570.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko indishyi y’ama-yuan 50,000 ku mirimo yo mu rugo yo mu myaka itanu ari nkeya cyane.

Umwe muri bo yagize ati: “Ni nkaho nabuze ayo ncira n’ayo namira, akazi k’umukozi wo mu rugo uhoraho karimo guteshwa agaciro. I Beijing, guha akazi mu mwaka umwe umugore ukuze bitwara ama-yuan arenga 50,000”.

Abandi bavuze ukuntu mbere na mbere abagabo bakwiye kujya bagira inshingano nyinshi kurushaho.

Hari n’abasabye abagore gukomeza kujya bakora ibijyanye n’akazi kabo na nyuma yo gushaka.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati:

“Bagore, mwibuke buri gihe kujya mwigenga. Ntimugahagarike akazi kanyu gasanzwe nyuma yuko mushatse, mujye mwisigira uburyo bwabaramira”.

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’ubufatanye mu bukungu n’iterambere (OECD), Abashinwakazi bamara hafi amasaha ane ku munsi bakora akazi badahemberwa – hafi inshuro 2,5 z’igihe abagabo bamara bakora akazi nk’ako.

Ni igihe kiruta igihe rusange cyo mu bihugu bigize umuryango wa OECD, aho abagore bamara igihe gikubye inshuro ebyiri icyo abagabo bamara bakora akazi badahemberwa.

@igicumbinews.co.rw