Urunturuntu mu urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian

Urugo rwa Kim Kardashian na Kanye West rukomeje kugaragaza ibimenyetso byinshi by’uko rwasenyutse ariko ba nyir’ubwite bakirinda guhita babitangaza kuko hari byinshi bakinoza bigendanye no kwaka gatanya.

Ikinyamakuru HollywoodLife cyandika inkuru zitandukanye z’ibyamamare muri Amerika cyatangaje ko cyamenye amakuru mashya y’uko Kanye West yamaze kwakira ko agomba gutandukana n’umugore we.

Umwe mu nshuti za hafi yakibwiye ati “Kanye West ari mu bihe bikomeye cyane muri ibi bihe gutandukana n’umugore we, biri gukomanga. Ari guhangana nabyo ariko ntabwo byoroshye. Aziko atabona uko abikumira ndetse ubu igisigaye ni ikibazo cy’igihe bizabera. Ntabwo ari ibihe byoroshye ku muntu runaka ndetse birababaje ku muryango wose.”

Ubundi mu bihe nk’ibi byo mu kwezi kwa Gashyantare wasanga Kanye West yatunguye Kim Kardashian akamugenera impano cyangwa se akamutungura akamujyana gutembera, ariko uyu mwaka ntabwo byigeze bibaho. Iki nacyo akaba ari kimwe mu bigaragaza ko umubano wabo utameze neza na gato.

Mu minsi ishize ikinyamakuru People cyatangaje ko gifite amakuru yemeza ko Kim Kardashian yiteguye kuba yakuzuza impapuro zo kwaka gatanya mu gihe igice cya nyuma cy’ikiganiro ‘Keeping Up With the Kardashians’ cyerekanaga ubuzima bwite bw’abo mu muryango we; kizatambuka bwa nyuma cyazaba cyamaze guhita.

Ngo ibi azabikora gutya kuko igice cya 20 ari nacyo cya nyuma, kizagaragaza imiterere y’ibibazo bye na Kanye West ndetse ibi bikaba ari byo bigize igice kinini cyacyo. Iki kiganiro kizatambutswa ku wa 18 Werurwe 2021.

Uyu muryango wari ufite umutungo ubumbiye hamwe urenga miliyari $4, ngo Kim Kardashian ari kuganira n’abajyanama be mu bijyanye n’imitungo ngo amenye uko azatandukana n’umugabo ntabihomberemo.

E! nayo yatangaje ko na Kanye West yarambiwe urushako rwe na Kim Kardashian nawe akaba ashaka ko batandukana, ndetse we akaba ashobora kuzuza impapuro za gatanya mbere y’umugore we.

Kim na Kanye West bamaze igihe batavugana ndetse Kanye yimukanye n’imiguru 500 y’inkweto ze zizwi nka Yeezy azikura mu nzu yabo muri Los Angeles aho umuryango we uri. Ubu Kanye bivugwa ko yasize umuryango we akajya kuba muri Leta ya Wyoming muri Amerika. Aba bombi bafitanye abana bane, barushinze mu 2014.

 

Kim Kardashian na Kanye West bafitanye abana bane

 

Uyu muryango umaze iminsi utameranye neza nk’uko bigenda bivugwa n’ibinyamakuru bikomeye muri Amerika

@igicumbinews.co.rw