Urupfu rw’umunyamakuru ukiri muto isomo k’urubyiruko rucyerensa Coronavirus

Umunyamakuru Zororo Makamba yari afite imyaka 30, yishwe n’iki cyorezo ibintu byatumye abakiri bato muri Zimbabwe bakanguka bamenya ko nabo ishobora kubahitana.
Makamba yari azwi cyane mu gihugu ndetse yari umwana wo mu muryango ukize.

Bamusanzemo coronavirus kuwa gatandatu, ariko yahise aremba vuba nyuma y’uko ashyizwe mu kato mu bitaro bya Wilkins i Harare.
Hagati aho, muri Zimbabwe umuntu wa mbere babonyemo iyi ndwara we ari koroherwa aho ari mu kato nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ubuzima muri iki gihugu.

Muri Zimbabwe abantu batatu nibo bamaze gusangamo iyi virus, umwe muri bo yamwishe ejo, ni Zororo Makamba.

Hari impungenge z’ubushobozi bw’iki gihugu mu guhangana n’iki cyorezo nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga.

Ubu hari ubuke bw’ibikoresho by’ibanze mu buvuzi nk’imiti igabanya ububabare, uturindantoki tw’abaganga, udupfukamunwa, udukoresho dutanga umuyaga n’ibicupa binini bya ‘oxygen’.

Makamba yari yagejejwe kwa muganga kuwa kane ushize afite ibimenyetso by’iyi ndwara nk’uko byatangajwe mu itangazo rya minisiteri y’ubuzima yaho.
Umwe mu nshuti ze avuga ko Makamba yari asanzwe afite uburwayi bwitwa Myasthenia gravis, burangwa no kunanirwa kugira icyo ukora kubera kudakorana kw’imitsi n’imikaya (muscles) by’umubiri.

Avuga kandi ko Makamba – wari uzwi cyane nka Zo – umwaka ushize bamubaze mu gituza ngo bamukuremo ikibyimba (tumor).

Monica Mutsvangwa, minisitiri w’itumanaho muri Zimbabwe, yatangaje ko urupfu rwa Makamba ari inkuru ibabaje cyane mu gihugu.
Makamba yagiye i New York tariki 29 z’ukwezi kwa kabiri agaruka iwabo tariki 09 z’uku kwezi.

Tariki 12 yatangiye kugira ibimenyetso maze asabwa kwishyira mu kato nk’uko itangazo rya minisitiri w’ubuzima ribivuga.

Agejejwe kwa muganga kuwa kane yagaragaje ibibazo bikomeye byo guhumeka akomeza kuremba cyane kugeza ashizemo umwuka ejo kuwa mbere.

Covid-19 izahaza cyane abantu basanzwe bafite ibibazo by’ubuzima n’abafite umubiri ufite intege nke z’ubwirinzi cyane cyane abari mu zabukuru.

Urupfu rwa Zororo Makamba rwatumye urubyiruko muri Zimbabwe rukanguka rubona ko iyi ndwara narwo irwugarije nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo abivuga.

@igicumbinews.co.rw