Urutonde rw’Abaperezida bapinze Coronavirus bikaba bizagira ingaruka ku baturage babo

Ku ifoto ni Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil

Muri Brazil, Perezida Jair Bolsonaro ari gusaba abantu gusubira mu mirimo yabo no kwifata nk’ibisanzwe, abajijwe impamvu iki cyorezo gisa n’ikitamuteye impungenge yasubije ati: “None uragira ngo?”.

Mu Burundi, mu birori byo kwizihiza umunsi w’umurimo Perezida Petero Nkurunziza, yumvikanye asa n’ubwira abaturage ko kubuza abantu kwegerana ari benshi ari ibyo hanze, kandi atari byo.

Brazil, iri mu bihugu 10 bya mbere ku isi bizahajwe na coronavirus, abantu barenga 100,000 bamaze kuyandura naho abarenga 7,000 yarabishe.

Ejo ku cyumweru mu mujyi wa Brasilia mu gikorwa cyahuje abantu benshi bamagana amabwiriza ategeka abantu kudasohoka, Bwana Bolsonaro yasabye abaturage gusubira mu mirimo, kuramukanya n’ibiganza ndetse no kwifotoza ibyo bita ‘selfie’ nta kibazo.

Ibi ariko benshi barabimugayira, bavuga ko afata iki cyorezo nk’ikintu cyoroheje.

Ubwo yabajijwe n’abanyamakuru iby’imibare y’abari gupfa iri kwiyongera cyane yarasubije ati: “None urangira ngo? Urashaka ko nkora iki? Ntabwo nakora ibitangaza”.

Bwana Bolsonaro, hambere yavuze ko iyi ndwara ari nk'”ibicurane byoroheje” ndetse ashinja itangazamakuru gukwiza amakuru atari yo ateza ubwoba mu bantu.

Bolsonaro yavuze ko “abantu bafite amateka y’imyitozo ngororamubiri nkanjye” ntakintu bumva iyo iyi virus ibafashe – avuga ko iyo bikabije bagira ibicurane byoroheje.

“Biriya bavuga sibyo” – Nkurunziza

Ku itariki 01/05/2020 mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo byabereye i Ngozi mu majyaruguru y’u Burundi, habonetse abantu bakoranye ari benshi cyane kandi begeranye.

Mu birori byabereye i Ngozi, Perezida Nkurunziza yahembye abakozi bitwaye neza Mu birori byabereye i Ngozi, Perezida Nkurunziza yahembye abakozi bitwaye neza

 

Mu gutanga ibihembo ku bakozi batandukanye, Perezida Petero Nkurunziza yageneye igihembo umwana we w’umuhererezi, nk’urugero rwo gushishikariza abantu guhemba abakoze neza ku nzego zose.

Amaze kumuhemba yifotozanyije nawe amufashe ku rutugu, agira ati: “We ntacyo ndagufataho kuko biriya bavuga sibyo. Biriya bavuga byo hanze sibyo, murabyitondera”.

Bisa n’aho yavugaga ibijyanye no kwirinda kwegerana no gukoranaho kw’abantu mu kwirinda icyorezo cyugarije isi.

Yahise yongeraho ati: “None hano mwese ntimwegeranye? Hari ingorane mufite hano? Dukomere amashyi Imana yacu”.

Yabazaga abari baje muri ibyo birori niba hari ingorane bafite ko begeranyeAha Yabazaga abari baje muri ibyo birori niba hari ingorane bafite zo kuba begeranye gutya

 

Hari abakomeje kugaragaza impungenge ku buryo ubutegetsi mu Burundi butafashe ingamba zikwiriye imbere mu gihugu zo kwirinda iki cyorezo, ibikorwa bihuriramo abantu benshi cyane birakomeje.

Mu Burundi hamaze kuboneka abantu 19 banduye coronavirus harimo bandwi (7) bayikize n’umwe yishe kn’uko minisiteri y’ubuzima mu gihugu ibivuga.

Coronavirus ntiyakwicara mu mubiri wa Yesu

Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, Perezida John Pombe Magufuli yumvikanye akerensa ubukana bw’icyorezo coronavirus ashingiye ku kwemera kwe.

Yari mu kiliziya iri i Dodoma aho ayavuze impamvu leta itazafunga insengero, yasabye kudatinya kujya gusenga kuko ngo “mu nsengero ariho hari umuti nyawo wa coronavirus”.

Icyo gihe muri Tanzania hari hamaze kuboneka abantu 12 bafite iyi ndwara.

Magufuli i DodomaAri mu kiriziya, bwana Magufuli yavuze ko coronavirus itakwicara mu mubiri wa Kristu

 

Yagize ati: “Aho niho hari Imana, niyo mpamvu nanjye kuza hano ntabitinye, corona uwo ni shitani ntabwo ashobora kwicara mu mubiri wa Yesu azaba yamaze gupfira aho kure”.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kudafata ingamba zo kwirinda byatumye muri Tanzania abanduye iki cyorezo biyongera vuba.

Ku mibare iheruka gutangazwa kuwa kane w’icyumweru gishize, muri Tanzania hamaze kuboneka abantu 480 banduye iki cyorezo, 167 bayikize na 16 imaze kwica.

@igicumbinews.co.rw