Urutonde rw’Uko Radiyo na Televiziyo zirutanwa mu kugera henshi mu Rwanda

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko Radio Rwanda ari iya mbere mu kumvikana ahantu henshi mu gihugu, aho nibura ishobora kugera kuri 98% by’ubuso bw’u Rwanda.

Ni umwanya imazeho igihe kinini bijyanye n’ubushobozi ifite nka Radio y’Igihugu, yanabimburiye izindi mu Rwanda kuko yumvikana guhera mu mwaka wa 1961. Uretse muri iyi minsi, kuva icyo gihe kugeza mu myaka ya 2000, Abanyarwanda bayumvaga nka radio imwe rukumbi yo mu gihugu, uretse izavugiraga hanze.

Nk’uko RURA yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ku mwanya wa mbere muri radio haza Radio Rwanda hamwe na Radio z’abaturage ziyishamijkiyeho, bigera kuri 98%.

Radio Rwanda kimwe na ngenzi zayo zibarizwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), zumvikana hafi mu Rwanda hose hifashishijwe iminara 28, ari nayo myinshi kurusha iy’indi radio iyo ari yo yose ikorera muri iki gihugu.

Ku mwanya wa kabiri haza Radio Maria na KT Radio bigera kuri 80%, izi radio zombi zinanganya iminara zikoresha, itanu. Hakurikiraho BBC yumvikana kuri 75% ifite iminara itatu, Radio 10 na Radio Flash FM zigera kuri 70% zikoresheje iminara itatu na Radio Salus yumvikana kuri 65% mu gihugu hose, igakoresha iminara ibiri.

Inyuma haza za City Radio, Isango Star, K-FM, Radio Huguka, Radio One, Royal FM, KISS FM, Authentic, Conseil Protestant Radio, Voice of Africa, Voice of Hope, Radio Umucyo, Voice of America, RFI Radio, Hobe Rwanda Radio (Fine FM), ADEPR Radio, Sana Radio na Vision Radio, zo zigera kuri 60 % by’ubuso bw’igihugu.

Zifite umunara umwe kimwe na Top 5 SAI Ltd radio (Energy Radio) igera kuri 30%, na Radio z’abaturage zirimo Radio Isangano, Radio Ishingiro na Radio Izuba zigera kuri 15% by’igihugu.

Kuri Televiziyo

RURA igaragaza ko ku bijyanye n’itangazamakuru rya televiziyo, mu Rwanda hari ibigo bibiri bitanga imirongo ari byo RBA ikoresha iminara 14 iri ahantu 14 hatandukanye, na PANAFRICA Network Group Ltd (ikorana na StarTimes) ifite iminara 18 ahantu hatandatu hatandukanye.

Nibura televiziyo ziri ku munara wa RBA zigaragara kuri 80% by’ubuso bw’igihugu, mu gihe izikoresha uwa PANAFRICA Network Group Ltd zigera kuri 60%.

RURA yavuze ko gutangaza iyi mibare bigamije kwerekana aho igitangazamakuru kigeza ibyo gitambutsa. Hari n’ababyifashisha nk’iturufu mu kugaragariza abakiliya ku masoko, ko igitangazamakuru runaka cyaba umufatanyabikorwa mwiza mu kwamamaza ibikorwa runaka.

Yakomeje iti “Bishobora gufasha kandi ibigo bitanga imirongo kuziba ibyuho bihari kugira ngo bibashe kugera mu bice bitageragamo, cyangwa bigashyira iminara mishya aho itari isanzwe. Byongeye, nk’abategura ibiganiro bya televiziyo babasha kumva neza aho abo bigenewe baherereye.”

Televiziyo ziba ku muyoboro wa RBA zirimo RTV, Isango Star TV, TV One, Flash TV, Big Television Network (BTN) TV, France 24, Pacis TV, KC2.

Naho Televiziyo ziri ku munara wa StarTimes Media Ltd Network zo ni TV One, Flash TV, Big Television Network (BTN) TV, Authentic TV, RTV, Isango Star TV, TV10, Victory TV, Prime TV, Buryohe TV, Isibo TV na Pacis TV.

Radio za mbere zigera henshi mu Rwanda

1. Radio Rwanda: 98%
2. Radio Maria: 80%
3. KT Radio: 80%
4. BBC: 75%
5. Radio 10: 70%
6. Radio Flash: 70%

@igicumbinews.co.rw