Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwabonye umuvugizi mushya

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangaje ko SSP Pelly Gakwaya Uwera yagizwe Umuvugizi warwo mushya, ku mwanya yasimbuyeho SSP Sengabo Hillary.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, nibwo RCS yatangaje ko uru rwego rwahawe Umuvugizi mushya.

Mu butumwa RCS yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize ati “Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rurabamenyesha ko ubu umuvugizi warwo mushya ari SSP Pelly GAKWAYA UWERA (+250) 0788513996/0733513228.’’

SSP Sengabo wari usanzwe ari Umuvugizi wa RCS agiye gukomeza amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze. Aziga mu Ishuri rya Senior Command and staff College mu bijyanye n’Imiyoborere myiza no gukemura amakimbirane mu mahoro, aho azavana Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

SSP Uwera wagizwe Umuvugizi mushya wa RCS, yageze muri uru rwego mu 2007, icyo gihe yari avuye muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu aho yari ashinzwe ibijyanye n’Icungamutungo.

Mu nshingano yakoze muri RCS harimo ko yayoboye Gereza ya Bugesera mu 2014. Yanayoboye Ishami rishinzwe ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye muri RCS.

SSP Uwera yagizwe Umuvugizi wa RCS nyuma yo gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

SSP Pelly Gakwaya Uwera yagizwe Umuvugizi mushya w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS)

@igicumbinews.co.rw