USA: Kwamagana Ivangura n’Ubusumbane Byafashe Indi Ntera

Nyuma y’icyumeru kirenga cy’amahane menshi, imyigaragambyo yo kwamagana urugomo rw’abapoli ku baturage yasubiye mu ituze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ituze ryagarutse kubera cyane cyane abaturage bakora uko bashoboye kose kugirango bakumire ababazanamo ibyo kurasa, gusahura, kumenagura no gutwika ibya rubanda. Ikindi kandi, amategeko y’umukwabu yatumye polisi ibasha guta muri yombi abantu barenga ibihumbi icyenda kugeza uyu munsi mu gihugu cyose.

Ituze ryagarutse cyane cyane kubera impamvu ebyiri. Iya mbere: abaturage bakora uko bashoboye kose kugirango bakumire ababazanamo ibyo kurasa, gusahura, kumenagura no gutwika ibya rubanda. Iya kabiri ni amategeko y’umukwabu. Yatumye polisi ita muri yombi abantu barenga ibihumbi icyenda kugeza uyu munsi mu gihugu cyose.

Hejuru ya polisi, ba guverineri ba leta 29 kuri 50 zigize igihugu na mayor wa Washington D.C. bategetse abasilikali babo National Guard barenga ibihumbi 20 gutera inkunga mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano.

Naho igitekerezo cya Perezida Trump cyo kohereza ingabo z’igihugu “kwigarurira imijyi” irimo imyigaragambyo, ba guverineri ba leta zitandukanye na ba mayor b’imijyi myinshi, bakomoka mu mashyaka yombi, Abarepubulikani n’Abademokarate, bacyamaganiye kure, bavuga ko adafite ububasha bwo kubikora bo batabyemeye cyangwa batabimusabye.

Mu murwa mukuru w’igihugu, Washington D.C., abaturage ibihumbi baraye bateraniye mu ituze hirya gato y’ingoro y’umukuru w’igihugu Maison Blanche, amasaha make nyuma y’uko abapolisi bari ku maguru no ku mafarasi babarashemo ibyuka biryana mu maso. Bagumye mu mihanda na nyuma ya saa moya y’ijoro, ubwo amasaha y’umukwabu aba atangiye, batitaye ku bashinzwe umutekano bavugaga ko bashobora kubakoreshaho ingufu. Ariko abaturage bari batuje, nta mivundo, n’ikinyabupfura kinshi. Ndetse bakobye nabi cyane, banavugiriza induru umwe muri bo wuriye ku nkingi y’itara ryo ku muhanda ashaka kurimena, bose barasakabaka, bati: “Amahoro mu myigarambyo.”

Mu mujyi wa New York naho, abaturage ibihumbi n’ibihumbi birengangije amasaha y’umukwabu atangira saa mbiri y’ijoro bigumira mu mihanda mu ituze kugera mu gicuku. Imijyi myinshi nayo itandukanye ntiyabayemo urugomo, nka Los Angeles muri leta ya California mu burengerazuba bw’igihugu, Miami muri leta ya Florida mu majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, na Houston muri leta ya Texas mu majyepfo y’igihugu, aho umukuru wa polisi yasanze abaturage mu myigaragambyo bariganirira, abemerera ko agiye guhindura imikorere ya polisi ayobora.

Houston ni umujyi wa kane mu mijyi ituwe cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni ho George Floyd yakuriye. Ni ho n’umurambo we uzashyingurwa kuwa kabili w’icyumweru gitaha, ku italiki ya 9 y’uku kwezi kwa gatandatu. Umuryango wa Floyd watangaje ko Joe Biden, wabaye visi-perezida wa Repubulika imyaka umunani kandi ushobora kuzaba kandida w’ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’umukuru w’igihugu mu kwa 11 gutaha, azajya muri iryo tabaro i Houston.

Umwirabura George Floyd yapfuye kuwa mbere, italiki ya 25 y’ukwa gatanu, ari mu mapingu n’umupolisi w’Umuzungu yamucikamije ivi ku gakanu iminota irenga umunani, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu. Uyu mupolisi yirukanywe ku kazi, nyuma aza gutabwa muri yombi. Abagenzacyaha bamushinja ubuhotozi atari yagendereye.

Abavoka b’umuryango wa Floyd bababwiye ko n’abandi bapolisi bashobora gutabwa muri yombi. Anketi zaba zimaze kwerekana ko hari undi mupolisi wa kabili, nawe w’Umuzungu, nawe wari washinze ivi mu mugongo wa Floyd kandi nyine Floyd ari mu mapingu, yubitse inda. Ariko uyu mupolisi wa kabili we ntagaragara ku mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse anketi mpanabyaha zirimo zikorwa, guverinoma ya leta ya Minnesota nayo, ihereye ku rupfu rwa Floyd, yatangaje ko yatangije anketi kuri polisi ya Minneapolis ku birebana n’uburenganzira bwo kwidegembya kw’abaturage, droits civils mu Gifaransa. Guverineri wa Minnesota, Tim Walz na Komiseri we ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Rebecca Lucero, barega polisi ya Minneapolis amateka maremare n’umuco wo kuvangura amoko. Bati: “Anketi igamije kureba uburyo babikosora ku buryo burambye.”

Komiseri Rebecca Lucero yasobanuye ko guverinoma ya leta ya Minnesota izumvikana n’umujyi wa Minneapolis ku iteka ryemerera inkiko guhana zihanukiriye ibyaha byose bihonyora uburenganzira bwa rubanda bwo kwidegembya no gushyiraho ibihano mu rwego rw’indishyi z’akababaro. Ati: “Dufite n’aho duhera kuko mu mwaka ushize, umujyi wa Chicago nawo washyizeho bene iryo teka, minisiteri y’ubutabera y’igihugu imaze kubona ko naho polisi yari ifite amateka marememare n’umuco wo kuvangura amoko no gukoresha ingufu nyinshi zidakenewe kuri bamwe na bamwe.”

Abagize njyanama y’umujyi wa Minneapolis bose uko ari 12 nabo bakoze itangazo bavuga ko bashyigikiye anketi ku mikorere n’imyitwarire ya polisi yabo.

FBI, ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha, nayo irimo irakora anketi yayo bwite yo kureba niba abapolisi ba Minneapolis barishe uburenganzira bwa George Floyd bwo kwidegembya, droits civils ze.

@igicumbinews.co.rw

About The Author