USA: Leta zirahanganye imwe yashyizeho umunsi wo kutarya inyama indi ishyiraho uwo kuzirya

Nyuma yuko leta ya Colorado muri Amerika itanze itangazo isaba abaturage kwirinda kurya inyama, leta ya Nebraska baturanye yayihanangirije bikomeye.

Avugira mu iduka ryo mu ibagiro, Guverineri Pete Ricketts wa leta ya Nebraska, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yavuze ko igikorwa cya leta ya Colorado ari “igitero kitaziguye ku mibereho yacu”.

Yatangaje itariki ya 20 y’ukwezi kwa gatatu – umunsi umwe n’uwo Colorado yise uwo kutarya inyama – nk’umunsi wo kutabura inyama ku isahani.

Yavuze ko inyama z’inka ari zo za mbere ziribwa cyane muri Nebraska.

Urwego rw’ubuhinzi muri iyo leta ni rwo ruha akazi umuntu umwe muri buri bantu bane bafite akazi, kandi abafite inzuri z’amatungo b’aho buri mwaka bagurisha inyama z’agaciro ka miliyari 12 z’amadolari, nkuko bivugwa na Steve Wellman ukuriye urwego rw’ubuhinzi muri leta ya Nebraska.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Omaha, wa mbere mu bunini muri Nebraska, Guverineri Ricketts yavuze ko Nebraska izagira umunsi wo gushishikariza abantu kurya inyama wo guhita uvuguruza icyemezo kidashoboka cyo kutarya inyama cyemejwe muri Colorado mu kwezi gushize.

Umunsi wo kutarya inyama (cyangwa “MeatOut Day”), watangijwe mu mwaka wa 1985 n’umuryango uharanira uburenganzira bw’amatungo. Ugamije kumenyesha abantu inyungu ziri mu kurya indyo ishingiye ku bimera.

Itangazo rya leta ya Colorado – risaba abahatuye kutarya inyama ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa gatatu – rivuga ko “kuvana ibikomoka ku matungo mu mafunguro yacu bigabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye”, zirimo iz’umutima, kanseri na diyabete.

Iri tegeko ryongeraho riti: “Ifunguro rivuye mu bimera rifasha mu kurinda ibidukikije rigabanya imyuka yacu ihumanya, mu kubungabunga amashyamba, ibibaya, n’aho inyamaswa ziba, ndetse rigabanya guhumana kw’amazi magari”.

Guverineri Jared Polis wa leta ya Colorado arya inyama, ariko umugore we amaze igihe kirekire atarya ikintu na kimwe gikomoka ku matungo cyangwa ku nyamaswa (vegan).

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere, Guverineri wa Nebraska yongeyeho ati:

“Ubaye ushaka guca inyama z’inka mu gihugu cyacu, waba urimo kubangamira kwihaza mu biribwa kwacu, ikintu cy’ingenzi mu ndyo yuzuye, kandi waba urimo gusenya urwego rwa hano muri leta yacu rw’ingenzi cyane”.

Buri mwaka, leta ya Nebraska itangaza ukwezi kwa gatanu nk’ukwezi kwahariwe kurya inyama z’inka (Beef Month) ndetse ikanagurisha ‘plaques’ z’ibinyabiziga zizwi nka “Beef State”.

Ubu si ubwa mbere Bwana Ricketts yamaganye iyo leta bahana imbibi mu burengerazuba, by’umwihariko yamagana amategeko ya Colorado yemera ikoreshwa ry’urumogi.

Mu cyumweru gishize, yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ati:

“Niba wemeje mu mategeko ikoreshwa ry’urumogi, ugiye kwica abana bawe”. Yasubizaga ku bijyanye n’umushinga w’itegeko mu nteko ya Nebraska watuma urumogi rukoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Bwana Polis ntabwo arasubiza ku bijyanye n’itegeko rya Guverineri wa Nebraska ryo kurya inyama.