USA: Umudepite yavuze ko abashyigikiye Trump bari bagiye kumufata ku ngufu
Umudepite w’umugore ukomoka mu ishyaka ry’Aba-Démocrates muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ocasio-Cortez yahishuye uburyo ubwo Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yagabwagaho igitero n’abambari ba Donald yari agiye gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kuwa 6 Mutarama 2021 nibwo Ocisio avuga ko yahuye n’ibyo atazibagirwa mu buzima, kuko ngo habuze gato ngo yivuganwe cyangwa akorerwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abari bateye ku Nteko Ishinga Amategeko.
Ibi Cortez yabihishuye ku wa mbere binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yari akurikiwe n’abantu barenga 150.000 . Yavuze ko nta handi yari yarigeze avuga ibyamubayeho.
Yagize ati “Narokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi nta bantu benshi nari nakabibwiye mu buzima bwanjye. Ariko iyo tunyuze mu ihungabana, ihungabana ritera irindi hungabana.”
Yasobanuye neza uburyo byabaye ngombwa ko yihisha agatsiko kari kagabye igitero ku Nteko n’uburyo yari afite ubwoba bwinshi cyane icyo gihe.
Oscasio-Cortez yakunze kujya yibasirwa cyane na Donald Trump ubwo yari akiri Perezida. Yahishuye ko kuri uwo munsi ubwo aba bari bashyigikiye Trump binjiraga mu Nteko, hari abari baje ari we bashaka bagamije kumugirira nabi.
Yavuze ko ubwo yari yihishe mu bwiherero yumvise ijwi ry’umugabo asakuza amubaririza ngo “Ari hehe?”
Yanavuze ko yibuka ukuntu yagezeho agahungira mu biro by’uhagarariye California, Katie Porter na we w’umu-Démocrate.
Cortez ubwo yatangazaga ibyo, amarira yanyuzagamo agashoka, akayihanagura, ijwi rye ryuzuyemo amarangamutima y’agahinda, avuga ko wari umunsi muremure kuri we.
Yavuze ko hari benshi bagiye basaba ko ibyabaye kiriya gihe byakwirengagizwa abantu bakareba ibiri imbere, avuga ko bene ayo ari amayeri akoreshwa na buri wese uhungabanya umutekano w’abandi cyangwa ukora ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati “Ayo ni amayeri nk’ayo umugabo wagukorakoye uri ku kazi yarangiza akakubwira ngo ubyirengagize ukomeze imbere. Ese bakwizera cyangwa hagize umuntu uba yaraguhemukiye uri umwana wamara gukura ukavuga uko byagenze, ntibaguhindura umusazi bakavuga ko bitigeze bibaho?”.
Ibi Ocasio-Cortez yabivuze atsindangira ingingo y’uko abagize uruhare mu byabaye ku wa 6 Mutarama bose babiryozwa, ati “nibwo bumuntu”.
Yavuze kandi ko n’ubwo ari we watinyutse akavuga bitavuze ko ari we wahuye n’ibibazo ku wa 6 Mutarama gusa, ati “Inkuru yanjye ntabwo ari yo nkuru yonyine, sinayo nkuru ikomeye y’ibyabaye ku wa 6 Mutarama. Ni inkuru imwe gusa mu zindi za benshi ubuzima bwabo bwari mu kangaratete bitewe n’ibinyoma, iterabwoba, n’urugomo bya bamwe mu bantu b’ibigwari bahisemo kureba inyungu zabo kuruta demokarasi.”
@igicumbinews.co.rw