Usengimana Faustin yerekeje muri Police FC

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha Usengimana Faustin ukina ku mwanya wa ba myugariro bo hagati, ni amasezerano azamara imyaka ibiri. Usengimana aje asanga abandi bakinnyi batanu iyi kipe iherutse gusinyisha bazayikinira umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021. Usengimana Faustin aje avuye mu gihugu cya Zambia aho yakiniraga ikipe yitwa Buildcon FC, akaba yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe.

Umuvugizi w’ikipe ya Police FC, Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Karangwa yavuze ko Usengimana azanye ubunararibonye mu bwugarizi bw’ikipe ya Police FC.  Kuza kwe kukaba kugiye kugira byinshi bizafasha iyi ikipe mu marushanwa y’umwaka utaha w’imikino.

Usengimana abaye umukinnyi wa Gatandatu  Police FC  isinyishije muri ibi bihe by’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri iyi  mpeshyi.  Aje asanga  Ntwari Evode wavuye mu ikipe ya Mukura VS, Twizerimana Martin Fabrice waguzwe mu ikipe ya Kiyovu Sports, Iradukunda Eric (Radu) wavuye muri Rayon Sports, umunyezamu Kwizera Janvier (Rihungu) waguzwe mu ikipe ya  Bugesera FC na  Uwiduhaye Aboubakar wavuye mu ikipe ya Heroes FC.

CIP Karangwa avuga ko kongera abakinnyi mu ikipe biri mu rwego rwo kuziba ibyuho byagiye bigaragara mu mwaka ushize w’imikino.

Yagize ati  “ Abakinnyi bashya baje kuziba ibyuho byari mu ikipe umwaka ushize kandi hari n’abandi bavuye muri Police FC bajya mu yandi makipe. Ubu rero turimo kubaka ikipe ikomeye tuzakoresha mu mwaka utaha w’imikino.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu Police FC imaze gusinyisha abakinnyi bose yashakaga ariko ikaba ifite na gahunda yo kuzamura abakinnyi bayo bato bakina mu ikipe ya Polisi y’u Rwanda ariyo Interforce FC.

Umuvugizi wa Police FC yanatangaje ko hari bamwe mu bakinnyi bari bageze ku musozo w’amasezerano bari bafitanye n’ikipe ariko nabo bakaba bongerewe amasezerano. Abo ni rutahizamu Iyabivuze Osée na Ndayishimiye Antoine Dominique. Abakinnyi bo ku ruhande (Wingers) Uwimbabazi Jean Paul na Usabimana Olivier ndetse n’umunyezamu Habarurema Gahungu.

Amasezerano ya Gahungu yari asigaje umwaka umwe, ubu yarongerewe asinya kuzakina indi myaka ibiri, Iyabivuze yasinye amasezerano y’imyaka ibiri naho abandi basinye amasezerano yo kuzakina imyaka itatu.

Police FC yarekuye abandi bakinnyi batanu bayikiniraga maze berekeza mu yandi makipe barimo Songa Isaie na  Kubwimana Cedric, aba bahagaritse amasezerano yabo ku bwumvikane n’ubuyobozi bw’ikipe. Ni mugihe Ngendahimana Eric, Mpozembizi Mohamed na Bigirimana Issah bari basoje amasezerano yabo muri Police FC bishakira andi makipe.

@igicumbinews.co.rw