Uwahamijwe uruhare Muri Jenoside agiye kurangiriza igihano cye muri Senegal




Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi akaza guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse kwimurirwa muri gereza yo muri Senegal ngo aharangirize igifungo.

Ngirabatware yahoze ari Minisitiri w’imigambi ya Leta.



Yavutse mu mwaka 1957, akaba akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda nirwo rwamukatiye.

Mu mwaka wa 2008 nibwo yakatiwe.

Yafatiwe mu Budage ahitwa Frankfurt am Main, icyo gihe hari tariki 17, Nzeri, 2007.



Ubwo yakatirwaga, urukiko rwanzuye ko agomba gufungwa imyaka 35 ariko mu mwaka wa 2014 ruza kuyigabanya iba 30.

Muri 2019 nibwo icyemezo cya burundu cy’uko agomba gufungwa iriya myaka cyemejwe, urukiko rwemeza ko agomba gufungwa imyaka 30 agafungirwa muri Senegal.

Niwe muntu wari usigaye afungiye muri gereza z’urwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ubu akaba yimuriwe muri Senegal nk’uko byatangajwe na Osuman Njikam, usanzwe ari umuvugizi wa ruriya rwego.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hano hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: