Uwahoze Ari Minisitiri w’Intebe wa RDC ukurikiranyweho kunyereza umutungo ‘Yasanzwemo amarozi’

Augustin Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo – ubu ni senateri – yatangaje ko abaganga bamusuzumye bagasanga yarozwe, nubwo nta makuru menshi yatangaje.

Kuri uyu wa Kabiri yanditse kuri Twitter ati “Ku Banye-Congo bose n’abatuye isi bose. Ibyabaye birababaje. Ibisubizo by’ibanze by’ikizamini byerekanye ko twaroze. Mudufashe mu masengesho kandi ndabashimira inkunga zanyu zose.”



Matata ari mu bihe bitoroshye kuko akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku byaha byo kuba akiyoboye guverinoma, yarishyuye miliyoni $110 abantu ba baringa byiswe ko ari abanyamahanga bambuwe ibikorwa byabo mu nkubiri yiswe Zaïrianisation, yabaye ku bwa Perezida Mobutu Sese Seko.

Aheruka gutegekwa kuguma iwe mu rugo, ariko ku wa 14 Nyakanga Ubushinjacyaha bwaje gukuraho icyo cyemezo.



Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga, abavoka be bitabye Ubushinjacyaha mu izina rye, nyuma y’uko yari yatumijwe.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: