Uwahoze ari umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Claudine DeLucco Uwanyiligira, wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yitabye Imana mu ijoro ryo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Uwanyiligira yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RBA mu mwaka wa 2013, akorana na Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru icyo gihe. Yari ashinzwe gukurikirana ibyerekeye igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, imicungire y’abakozi, ndetse n’imiyoborere muri rusange.

Izo nshingano yazivuyeho mu Ugushyingo 2021.

Guhera mu mwaka wa 2023, yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC, aho yari afite inshingano zo kugenzura imishinga ifitanye isano n’Afurika ndetse n’akarere ka Karayibe.

Biravugwa ko yitabye Imana ari mu Rwanda, aho yari amaze igihe gito.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author