Uwakiniye Rayon Sports yitabye Imana

Rayon Sports F.C yemeje ko uwahoze ari umukinnyi wayo, Kabanda Claude, yitabye Imana azize indwara y’umutima, aho yaguye i Lyon mu Bufaransa.

Iyi kipe yatangaje ko uyu mukinnyi yabaye muri Rayon Sports kuva mu 1993 kugeza 2000, aho yamenyekanye cyane ku izina rya Kimisagara.

Rayon Sports yagize iti “Kabanda Claude aka Kimisagara yakiniye @rayon_sports kuva 1993 kugeza 2000 . Yitabye Imana ku wa 20/10 /2020 aguye Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa azize indwara y’umutima.”

@igicumbinews.co.rw