Uwari umukinnyi wa filime Nsanzamahoro Denis wamenyekanye nka “Rwasa” yitabye Imana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu nibwo hasakaye inkuru ivuga ko uwari umukinnyi wa Filimi mu Rwanda  Nsanzamahoro Denis wamenyekanye ku izina rya Rwasa kubera filime yakinnyemo yitabye Imana.

Amakuru ikinyamakuru igicumbi news cyahawe ni umwe mubo bakinanaga filime avuga ko Rwasa yitabye Imana azize uburwayi bwa Diabete akaba yararwariye mu bitaro bya CHUK  Kigali. Yagize ati “amakuru nanjye nayamenye mukanya nyabwiwe ni umwe mubo mu muryango we gusa nari nsanzwe mbiziko arwaye diabete arinayo yanamwishe kandi kuva mu ntangiriro z’icyi cyumweru yari ari mu bitaro bya CHUK”.

Nsanzamahoro Denis ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bari bakomeye banashoboye gukina muri filime mpuzamahanga harimo iyo yamenyekanyemo cyane yitwa “sometimes in April” . yari azwi nk’umuntu wifuza ko filime nyarwanda zatera imbere zikagera ku rwego mpuzamahanga nkuko yakundaga kubitangaza mu itangazamakuru.

Abanyarwanda bazamwibukira kuri filime yitwa Seburikoko ndetse niyitwa Rwasa yanamwitiriwe.

Rwasa yitabye Imana akiri ingaragu.

Rwasa yitabye Imana

@igicumbinews.co.rw