Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yahagaritswe ku kazi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yahagaritse ku mirimo Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo nyuma y’amasaha make uwari Guverineri w’iyi ntara, Gasana Emmanuel, na we ahagaritswe.

Itangazo ryatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Jabo yahagaritswe “ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo guhera none ku wa 26 Gicurasi 2020 kubera ibyo ugomba kubazwa ukurikiranyweho.”

Mu Ugushyingo nibwo Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe uw’Amajyepfo.

Yavuye mu Ntara y’Amajyaruguru avugwaho kudakorana neza n’abandi bakozi. Byavugwaga ko yakundaga gukanga abakozi bitabiriye inama no kubahagurutsa mu ruhame akabatuka n’ibindi.

Bob Gakire wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo w’agateganyo, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imiyoborere myiza.

Office of the PM | Rwanda

@PrimatureRwanda

Minisitiri w’Intebe yahagaritse ku mirimo Bwana Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo. Yasimbujwe by’agateganyo na Bwana Bob Gakire.

View image on TwitterView image on Twitter
139 people are talking about this

Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ntara ashinzwe gutanga amabwiriza ku bakozi b’intara, guhuza no kugenzura ibikorwa byabo; gutegura igenamigambi ryo ku rwego rw’intara no gukurikirana uko rishyirwa mu bikorwa; gusuzuma amadosiye n’izindi nyandiko zigomba kwemezwa cyangwa gushyirwaho umukono na Guverineri w’Intara; kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari y’Intara, gukurikirana imirimo ikorerwa ku rwego rw’Intara, gukurikirana itangwa ry’amasoko ku rwego rw’Intara n’ibindi.

Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yahagaritswe

Bob Gakire yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo w’agateganyo

@igicumbinews.co.rw