Uwashakishwaga akekwaho ubwicanyi yafatiwe muri Bugesera

Byukusenge Froduard uzwi nka Nzungu washakishwaga akurikiranyweho icyaha cyo kwica yafatiwe mu Mudugudu wa Gatora mu Kagari ka Mugorore mu Murenge wa Juru, Akarere ka Bugesera aho yari yaratorokeye.

Yafashwe bigizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Uyu w’imyaka 24 y’amavuko ni uwo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko, Akagari ka Kiruku mu Mudugudu wa Rubuguma . Yashakishwaga ngo abazwe ku cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko yakoreye Iradukunda w’imyaka 26 y’amavuko wishwe kuwa 26 Gicurasi 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge uyu Byukusenge yafatiwemo, Rurangirwa Fred yemeje aya makuru ashima abaturage n’inzego bakorana uruhare bagize mu ifatwa ry’uyu mugabo.

Yagize ati ” Nibyo yafatiwe aho yari yarahungiye kwa mubyara we, turashimira inzego zose dukorana n’abaturage uruhare bagizemo kugira ngo uyu mugabo afatwe. Turasaba abaturage kutirara ahubwo bakagira amakenga.”

“Umunyarwanda yemerewe gutura aho ashaka mu gihugu ariko bagomba kujya bamenya ikimugenza, aho aturuka no kujya banzuza ababasuye.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021, nibwo RIB yanyujije itangazo ku rukuta rwayo rwa Twitter, risaba umuntu wese wabona uyu Byukusenge Edouard uzwi nka Nzungu ko yamufata cyangwa agatanga amakuru ku nzego za Leta n’iz’umutekano.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibihano n’ibyaha mu Rwanda mu Ingingo ya 107 ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: